Siporo

Ndababaye, nanarakaye kuko natengushywe - Umutoza wa Rayon Sports, Julien Mette

Ndababaye, nanarakaye kuko natengushywe - Umutoza wa Rayon Sports, Julien Mette

Umufaransa utoza Rayon Sports, Julien Mette yavuze ko yaraye ababajwe n’imikinire y’abakinnyi be mu mukino batsinzwemo na Bugesera, by’umwihariko mu gice cya mbere.

Ni nyuma y’umukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro iyi kipe yaraye itsinzwemo na Bugesera FC 1-0 kuri Kigali Pele Stadium.

Nta guca ku ruhande, Mette yabwiye itangazamakuru ko ababajwe n’uburyo abakinnyi be bakinnye kuko batubahirije ibyo yababwiye mbere y’umukino.

Ati "Ndababaye, bantengushye kuko hari uburyo mu gice cya mbere bamwe mu bakinnyi banjye batubahirije imikinire twari twapanze."

Yakomeje avuga ko gutsindwa abakinnyi batakinye ibyo yababwiye ari cyo kintu kibi kibabaza umutoza.

Ati "Ni cyo kintu kibi wahura na cyo uri umutoza. Nahitamo gutsindwa, abakinnyi bubahirije 100% ibyo dushaka gukina, ni ko mbitekereza ariko ntabwo nanyuzwe ni byo bamwe bakinnye mu gice cya mbere."

Gusa ngo nubwo byabangiye, mu gice cya kabiri abakinnyi bakinnye ibyo yifuzaga amahirwe ntiyajya ku ruhande rwa bo.

Agaruka ku bushobozi bw’abakinnyi be yavuze ko baba bifuza gutsinda nk’abandi bose ariko na none atajyaho ngo abeshye kuko ubu nta bushobozi benshi bafite kubera ko bari bamaze igihe barishyizemo ko ari abasimbura, guhita ubibakura mu mutwe ngo si ibintu biza umunsi umwe.

Ati "Ubu turi guhura n’ikibazo cy’uko turi gusaba abakinnyi bicaraga ku ntebe y’abasimbura gufata inshingano. Guhindura imitekerereze, ikava ku kwicara ku ntebe bategereje ko Luvumbu atsinda ’coup-franc’, reka tuvuge ukuri, noneho bakajya mu kibuga bagatuma ikipe ibona intsinzi."

Julien Mette yabigereranyije nko kujya gukora muri kompanyi runaka, umunsi wa kabiri bakakugira umuyobozi wa yo ugomba gufata ibyemezo.

Ati "Ni nko kujya muri kompanyi, undi munsi bakakubwira bati uyu munsi ubaye perezida ugomba gufata icyemezo."

Yakomeje avuga ko agomba kubasaba byinshi yewe anabizi neza ko badafitiye ubushobozi kuko ari ko umukino umeze, gusa ngo ntiyirengagiza nko mu busatirizi abo afite bari abasimbura ba Musa Esenu, Joackiam Ojera na Luvumbu. Ngo arabizi neza ko yatakaje mu bwugarizi kapiteni we, Rwatubyaye Abdul.

Yatsinzwe uyu mukino nyuma y’uko yari yatsinzwe na Etincelles FC mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona ibitego 3-1. Mu mpera z’iki cyumweru Rayon Sports ikaba izakina na none na Bugesera mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona ni mu gihe ku wa Kabiri izacakirana na none na Bugesera mu mukino wo kwishyura wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro.

Umutoza wa Rayon Sports (wifashe mu mutwe) ntiyanyuzwe n'imikinire y'abakinnyi be
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top