Siporo

Sunrise FC yahagaritse umutoza Jackson Mayanja

Sunrise FC yahagaritse umutoza Jackson Mayanja

Kubera umusaruro mubi ndetse ikipe ikaba irimo igana mu cyiciro cya kabiri, Sunrise FC yamaze guhagarika umutoza wa yo, Umugande Jackson Mayanja.

Mu itanazo iyi kipe yashyize hanze, yavuze ko umutoza yasubiye muri Uganda kubera impamvu z’umuryango, imikino isigaye ikaba izatozwa n’abatoza bungirije.

Gusa amakuru ISIMBI yamenye kandi yizewe ni uko ahubwo uyu mutoza kubera umusaruro muke ubuyobozi bw’iyi kipe bwahisemo kumuhagarika kugeza shampiyona irangiye, ni mu rwego rwo kubera ko ikipe yaguma mu cyiciro cya mbere.

Mu mikino 12 yo kwishyura ya shampiyona ya 2023-24, Jackson Mayanja yatsinzemo imikino 2 gusa, anganya 3 atsindwa 7.

Ibi ni byo bitumye Sunrise FC iri ku mwanya wa 14 mu makipe 16, ifite amanota 26 ni mu gihe Bugesera FC na Etoile del’est z’iyiri inyuma zifite 25.

Imikino 3 Sunrise FC isigaranye isabwa gutsinda harimo Gorilla FC, Amagaju ndetse na Marines FC.

Jackson Mayanja yahagaritswe muri Sunrise FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top