Ishimwe Kevin yavuze ikintu gikomeye APR FC yigisha abakinnyi ba yo
Ishimwe Kevin wa APR FC avuga ko gukina muri APR FC bifasha umukinnyi kujya ku murongo bitandukanye n’andi makipe yanyuzemo, ku buryo n’iyo agiye gukina hanze y’igihugu bitamugora.
Uyu mukinnyi umaze umwaka umwe mu ikipe ya APR FC avuga ko kuba yarabanje mu y’andi makipe mbere yo kujya mu ikipe y’ingabo z’igihugu byamufashije cyane.
Yagize ati“Kuba narakiniye amakipe menshi byaramfashije kuko nagiye mpura n’abakinnyi, abafana ndetse n’abayobozi batandukanye hari icyo nakuyemo nk’umukinnyi kuko byampaye ubunararibonye bwo kumenya kubana n’abantu batandukanye ndetse no kwitwara neza mu bibazo byose mpuye nabyo.”
Ni nyuma yo kunyura mu makipe atandukanye nk’Isonga, Sunrise, Rayon Sports ndetse na AS Kigali yavuyemo ajya muri APR FC.
Yakomeje avuga ko ikintu gikomeye APR FC itandukaniyeho n’abandi ari uko ari ikipe ifasha abakinnyi kujya ku murongo ku buryo kujya gukina hanze y’u Rwanda bitabagora.
Yagize ati“ Hari itandukaniro hagati yayo yose na APR FC, hano iyi kipe ikwigisha kuba umunyamwuga, kubera ko ibintu byaha byose biri ku murongo, iyo ukorana n’ikipe nk’iyo rero n’iyo ugiye hanze ntabwo byakugora.”
Kevin akaba yakomeje asobanura ko atigeze ajya ku gitutu igihe yerekezaga muri APR FC ahubwo nk’umukinnyi w’inararibonye yahise yitegura mu mutwe yumva ko inshingano ziyongereye.
Avuga ko umwaka ushize w’imikino nk’abakinnyi barwanaga ku cybahiro cya APR FC, gusoza shampiyona badatsinzwe no kurwana nabo ubwabo.

Ibitekerezo