Siporo

Issa Bigiramana yavuze ku byo kuguma muri Police FC, gusubira gukina hanze y’u Rwanda

Issa Bigiramana yavuze ku byo kuguma muri Police FC, gusubira gukina hanze y’u Rwanda

Rutahizamu w’umunyarwanda uri ku mpera z’amasezerano ye muri Police FC, Bigirimana Issa avuga ko bishoboka kuba yakongera amasezerano cyangwa ntayongere cyane ko arimo gutekereza kuba yakongera kujya kureba hanze y’u Rwanda uko byifashe.

Mu mpera za Mutarama 2020, ni bwo uyu mukinnyi wari watandukanye na Young Africans yo muri Tanzania yasinye amasezerano y’amezi 6 muri Police FC ubu akaba ari ku mpera z’amasezerano ye.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Issa Bigirimana yavuze ko ataragirana ibiganiro na Police FC byo kuba bamwongerera amasezerano.

Yagize ati“oya ntabwo baranganiriza ku byo kongera amasezerano. Banyongeye Police FC ni ikipe nziza nayikinira nta kibazo.”

Gusa uyu musore akomeza avuga ko ni yo batamwongera amasezerano nta kibazo kuko afite andi makipe hanze y’u Rwanda ashobora kwerekezamo.

“Amakipe yo aba ahari menshi, ndayafite, sinakubeshya ntayo mu Rwanda ni hanze y’u Rwanda. Sinavuga ngo ni iyi, natangaza byinshi ari uko byarangiye.” Issa Bigirimana

Issa Bigirimana yakiniye ikipe ya APR FC hano mu Rwanda batandukana mu mpeshyi ya 2019 ubwo yerekezaga muri Young Africans yo muri Tanzania, ntiyatinzeyo kuko mu Kuboza 2019 bahise batandukana agaruka mu Rwanda mu ikipe ya Police FC.

Issa Bigirimana avuga ko ashoboro kongera kujya gukina hanze y'u Rwanda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top