Sinema

Isura n’amazina y’umwana wa Harmonize byamenyekanye

Isura n’amazina y’umwana wa Harmonize byamenyekanye

Kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Kanama 2019 ni bwo hamenyekanye isura n’amazina y’umwana w’umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzaniya, Rajab Abdul Kahali uzwi ku izina rya Harmonize yari yaragerageje guhisha igihe kirekire.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Ghafla aravuga ko byagiye bigaragara ndetse bikanavugwa kenshi ko Harmonize ari mu rukundo n’umukobwa witwa Ashanti ndetse ko banabyaranye umwanana w’umukobwa ariko hakabura gihamya kuko nyir’ubwite yabihishaga. Gusa n’ubwo Harmonize we atabyemeraga, bagenzi be b’abasitari bo mu gihugu cya Tanzaniya bakomeje kwemeza ko afite umwana.

Uyu mukunzi wa Harmonize na we yakomeje kubigira ibanga ariko yagezeho ava ku izima maze atangaza ko yabyaranye na Harmonize.

Ibi byamenyekanye ubwo Ashanti yakoraga konti y’uyu mwana kuri “ Instagram” ku mazina ya Abdul Kahali, agashyiraho n’ifoto ye maze mu gace k’ubuzima bwe akandikaho ko mama we ari Ashanti naho papa we akaba Harmonize.

N’ubwo ibyamamare byinshi bidakunze kugaragaza amasura y’abana babo ariko Ashanti we yabirenzeho maze yerekana isura y’umwana yabyaranye na Harmonize.

Umwana wa Harmonise

Urukuta rwa Instagram rw’amwana wa Harmonise n’amazina ye

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top