Andi makuru

Isura y’umwuzukuru wa Perezida Kagame

Isura y’umwuzukuru wa Perezida Kagame

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame bwa mbere yagaragaje isura y’umwuzukuru we ndetse yerekana ko afite ibyishimo byinshi byo kuba ari sekuru w’umwana.

Ange Kagame umukobwa wa Perezida Kagame, washakanye na Ndengeyingoma Bertrand tariki ya 6 Nyakanga 2019, tariki ya 19 Nyakanga 2020 nibwo bibarutse imfura yabo y’umukobwa.

Binyuze ku rukuta rwa Twitter rwa Perezida Kagame, ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Kabiri, yagaragaje isura y’umwuzukuru we bwa mbere ndetse ahishura ko anezerewe kuba yaramaranye igihe n’umwuzukuru we.

Iyi foto yaherekejwe n’amagambo agira ati"nagize ikiruhuko cyiza cy’impera z’icyumweru n’uyu muntu w’agatangaza."

Mu minsi ishize aheretse gutangaza ko kuba atakiri umubyeyi gusa ahubwo yarabaye na sekuru w’umwana, ari ukuzamurwa mu ntera ava ku rwego rumwe ajya ku rundi.

Perezida Kagame yagaragaje isura y'umwuzukuru we
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top