Iyobokamana

Don Moen ategerejwe i Kigali ku wa Gatandatu

Don Moen ategerejwe i Kigali ku wa Gatandatu

Umuhanzi w’ikirangirire ku Isi, Don Moen ategerejwe mu gitaramo cy’amateka azakorera i Kigali ku itariki ya 10 Gashyantare 2019.

Don Moen azagera ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali ku wa Gatandatu tariki ya 9 Gashyantare 2019, azahagera ku gicamunsi hanyuma saa kumi ahite agirana ikiganiro n’abanyamakuru.

Ubuyobozi bwa RG Consult itegura igitaramo ‘MTN Kigali Praise Fest’ cyatumiwemo Don Moen, butangaza ko “Azahagera ku wa Gatandatu […] Aho ikiganiro n’abanyamakuru kizabera hazatangazwa.”

Don Moen umaze imyaka irenga 30 akora umuziki, azaza mu Rwanda avuye muri Uganda kuhakorera ikindi gitaramo kinini nacyo kimaze igihe gitegurwa.

Yakunzwe mu ndirimbo nyinshi zirimo Your Grace is Enough, Our Father, Thank You Lord, God is Good all the time, I will Sing, As We Worship You, Have Your Way, and He Never Sleeps n’izindi.

Abakunda guhimbaza Imana mu ndirimbo, by’umwihariko abakunzi ba Don Moen bategerezanyije amatsiko iki gitaramo kizabera kuri Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali).

Kwinjira muri iki gitaramo birahanitse, itike ya make ni amafaranga y’u Rwanda 11,400 (ahasanzwe), Rwf 23,750 (muri VIP) ndetse na Rwf 237,500 mu myanya y’icyubahiro cy’ikirenga ku bantu umunani bazihuriza ku meza imwe.

Don Moen akora ibitaramo anicurangira
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top