Iyobokamana

Korali Ukuboko kw’Iburyo yashyize hanze indirimbo nshya yanditswe na Pastor Benjamin Serugo

Korali Ukuboko kw’Iburyo yashyize hanze indirimbo nshya yanditswe na Pastor Benjamin Serugo

Korali Ukuboko kw’Iburyo, ibarizwa muri ADEPR Gatenga, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Kora Ikintu Gishya," ifite ubutumwa bukomeye bwo gukomeza kwizera ko Imana ihora ikora ibishya mu buzima bw’abayizera, ikabakura mu bwiza ikabajyana mu bundi.

Iyi ndirimbo nshya “Kora Ikintu Gishya” yanditswe na Pastor Benjamin Serugo (Past Ben), umuririmbyi w’itsinda ry’abaramyi Alarm Ministries, binyuze mu bufatanye Alarm Ministries ifitanye n’iyi Chorale.

Yayobowe na Oliva Rukundo, umuririmbyi uri kuzamuka muri iyi minsi kandi ufite n’ibihangano bye bwite.

Ubutumwa bw’iyi ndirimbo bushingiye ku murongo wo muri Yesaya 43:19 ugira uti "Dore ngiye gukora ikintu gishya, ubu ko kigiye kwaduka ntimuzakimenya? Nzaharura inzira mu butayu, ntembeshe imigezi mu kidaturwa.”

Ni ijambo ryerekana ko Imana ihora yiteguye gukora ibishya mu buzima bw’abayizera.
Seth Kwizera akaba erezida w’iyi Korali, yavuze ko intego nyamukuru ari ugukomeza ivugabutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, nk’uko byanditswe muri Matayo 28:19–20:

Ati "Ni uko mugende, mwigishe amahanga yose, mubabatize mu izina rya Data, n’iry’Umwana, n’iry’Umwuka Wera: mubigisha kwitondera byose nabategetse; kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose, kugeza ku mperuka y’isi.”

Desire Mubogora, umutoza wa Chorale, yasobanuye ko iyi ndirimbo igamije guhumuriza abizera ko Yesu kandi ko ahora yiteguye gukora ikintu gishya, ndetse ikaba n’ubutumwa bukangurira n’abatarakira Yesu kumwizera babinyujije mu mirimo akorera abera be.

Indirimbo “Kora Ikintu Gishya” ni imwe mu ndirimbo 13 zafashwe mu mashusho ya Live Recording iherutse gukorwa. Iteganyijwe gushyirwa kuri Album ya 5 ya Chorale Ukuboko kw’Iburyo, izashyirwa hanze mu gitaramo giteganyijwe ku wa 06/12/2026 kuri ADEPR Gatenga.

Iyi ndirimbo ikomeje kwerekana ko Chorale Ukuboko kw’Iburyo ari imwe mu makorali akomeye mu Rwanda, akomeje gutanga ubutumwa bwiza binyuze mu bihangano byayo bishyigikira ukwizera n’ihumure ry’abakristo.

Chorale Ukuboko kw’Iburyo yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka wa 1989, ikaba kuri ubu igizwe n’abaririmbyi barenga 150. Mu myaka irenga 30 imaze, yamenyekanye cyane ku ndirimbo zakunzwe n’abakristo benshi nka Ikidendezi, Rukundo ni Yesu, Imirimo, Imitima yacu, Hashimwe Yesu, Abera b’Imana, Ndi Imana mu misozi n’izindi.

Iyi ndirimbo nshya ya Korali Ukuboko kw’Iburyo yanditswe na Pastor Ben
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top