Siporo

Ku nshuro ya mbere Kigali Arena igiye kwakira imikino yo ku rwego rw’Afurika

Ku nshuro ya mbere Kigali Arena igiye kwakira imikino yo ku rwego rw’Afurika

U Rwanda rwemerewe kuzakira imikino y’ijonjora rya kabiri mu gushaka itike ya nyuma ya Basketball Africa League, ni imikino iteganyijwe mu mpera z’ukwezi gutaha ndetse n’Ukuboza.

U Rwanda rwari rwasabye ko icyiciro cya kabiri cy’iyi mikino harimo n’ikipe ya Patriots ko yazabera mu Rwanda muri Kigali Arena.

Ubu busabe bukaba bwahawe umugisha n’impuzamashyirahamwe y’umukino wa Basketball muri Afurika nk’uko perezida wa FERWABA yabitangarije abanyamakuru.

Yagize ati"U Rwanda rwemerewe kwakira ijonjora rya kabiri rya Basketball Africa League, kandi itsinda rya Patriots BBC rikazabera mu Rwanda."

Uretse Patriots yo mu Rwanda andi makipe yabonye itike y’ijonjora rya kabiri muri BAL, harimo City Oilers yo muri Uganda, FAP Basketball yo muri Cameroun, Manga Baskteball yo muri Gabon, AS Police yo muri Mali, Groupement Sportif des Pétroliers yo muri Algeria, Ferroviario Maputo yo muri Angola na University of Zambia Pacers .

Iyi mikino iteganyijwe kuva tariki ya 26 Ugushyingo 2019 kugeza 1 Ukuboza 2019, ikazabera muri Kigali Arena.

U Rwanda rugiye kwakira imikino y’ijonjora rya kabiri, mu gihe muri 2020 n’ubundi ruzakira icyiciro cya nyuma.

Patriots yarenze icyiciro cya mbere, itsinda ryayo rizakinira i Kigali
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top