Kwibuka

#KWIBUKA30: Urutonde rwa bamwe mu bakinnyi n’abakunzi ba Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

#KWIBUKA30: Urutonde rwa bamwe mu bakinnyi n’abakunzi ba Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatwaye ubuzima bw’inzirakarengane zazize uko zavutse, mu minsi 100 gusa Abatutsi barenga miliyoni barishwe bazira uko bavutse, harimo n’abari abakinnyi n’abakunzi b’umukino wa Basketball.

Turibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 30, hari imibiri y’abazize Jenoside itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, hakaba harimo n’iya siporutifu ndetse no mu mukino wa Basketball, tugiye kurebera hamwe abari abakinnyi ndetse n’abakunzi ba yo bamenyekanye bazize Jenoside.

Guhera tariki ya 07 Mata Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batangiye icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Urutonde rwose rw’abakinnyi, abayobozi n’abakunzi b’umukino wa Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ntabwo ruramenyekana kimwe n’uko bitoroshye kuba warumenya, gusa ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda ‘FERWABA’ rikaba ryagerageje kubona amazina y’abantu bagera kuri 30.

Urutonde rw’abari abakinnyi, abayobozi n’abakunzi b’umukino wa Basketball mu Rwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

  • HITIMANA Nice /ESPOIR B.B.C
  • RUTARE Pierre yari perezida w’INKUBA BBC
  • RUBINGISA Emmanuel (bitaga MBINGISA)/ ESPOIR B.BC
  • NTARUGERA Emmanuel (Bitaga GISEMBE) yakiniraga ESPOIR B.B.C
  • RUGAMBA Gustave (yari n’Umubitsi w’ikipe)ESPOIR B.B.C
  • RUTAGENGWA MAYINA Aimable / ESPOIR B.B.C, UNR
  • KABEHO Auguste (bitaga TUTU) / ESPOIR B.B.C
  • MUNYANEZA Olivier (bitaga TOTO) /ESPOIR B.B.C
  • NYIRINKWAYA Damien (Umutoza) /ESPOIR B.B.C
  • MUTIJIMA Theogene (bitaga RIYANGA) /ESPOIR B.B.C
  • MURENZI J.M.V. / ESPOIR B.B.C
  • MUKOTANYI Desire / ESPOIR B.B.C
  • TWAGIRAMUNGU Felix bitaga RUKOKOMA/ ESPOIR B.B.C)
  • MUTAREMA Vedaste / ESPOIR B.B.C
  • RUTAGENGWA Jean Bosco / ESPOIR B.B.C
  • KAMANZI bitaga MAJOR/ ESPOIR B.B.C
  • MUNYAWERA Raymond/ ESPOIR B.B.C
  • GATERA Yves /ESPOIR B.B.C
  • KABAYIZA Raymond umunyamuryango ndetse n’umwe mu bayishinze ikipe ya ESPOIR BBC
  • FLORENCE bitaga KADUBIRI/ MINITRAPE B.B.C
  • ESPERANCE /NYARUGENGE BBC, MINITRAPE BBC
  • GASENGAYIRE Emma /UNR
  • MUGABO Jean Baptiste / INKUBA BBC, OKAPI BBC
  • RUTABANA / INKUBA BBC, OKAPI BBC
  • CYIGENZA Emmanuel / INKUBA BBC, TERROR BBC
  • CHRISTIAN / INKUBA BBC
  • NSHIMAYEZU Esdras /UNR
  • NZAMWITA Tharcisse / MINIJUST BBC
  • SIBOYINTORE /MINIJUST BBC
  • Masabo / INKUBA BBC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top