Kwibuka

Bamwe mu bari abanyamuryango n’abakinnyi ba Rayon Sports bazize Jenoside

Bamwe mu bari abanyamuryango n’abakinnyi ba Rayon Sports bazize Jenoside

Ni ku nshuro ya 27 u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zazize uko zavutse harimo n’abakunzi b’imikino mu ngeri zitandukanye.

Buri mwaka guhera tariki ya 7 Mata, u Rwanda rwinjira mu cyumweru cy’icyunamo ndetse n’iminsi 100 yo kwibuka inzirakarengane zirenga miliyoni zishwe mu minsi 100 gusa.

Rayon Sports bamwe mu bakinnyi n’abayobozi bayo barishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni ikipe yashinzwe mu 1968, Jenoside yabaye imaze imaze imyaka 26, ikaba na yo yarashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi

Ku nshuro ya 27 twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi tugiye kurebera hamwe bamwe mu bari abakinnyi ndetse n’abanyamuryango b’ikipe ya Rayon Sports bamenyekanye bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Dore urutonde rw’abanyamuryango ba Rayon Sports bamenyekanye bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994:

Abari abakinnyi:

1.Murekezi Raphael Alias Fatikaramu.
2.Munyurangabo Rongin
3.Bosco (Mwene Ruterana)
4.Kirangi
5.Misili
6.Abba
7.Rutabingwa
8.Kalisa
9.Kayombya Charles
10.Mazina
11.George
12.Nyirirugo Antoine

Abari muri komite ya Rayon Sports:

1.Mujejende Benoit
2.Agronome Janvier
3.Kayombya Selesi
4.Munyamasheke

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Bosco
    Ku wa 8-04-2021

    Génocide yakoze kuri benshi iZi nkuru zinyibukije abarayon yahitanye.Nibutse Longin ukuntu yarif umuhanga.Bose baruhukire mu Mahoro.

  • Bosco
    Ku wa 8-04-2021

    Génocide yakoze kuri benshi iZi nkuru zinyibukije abarayon yahitanye.Nibutse Longin ukuntu tarif umuhanga.Bose baruhukire mu Mahoro.

IZASOMWE CYANE

To Top