Kwibuka

Ibaruwa ya perezida wa FIFA yihanganisha abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Ibaruwa ya perezida wa FIFA yihanganisha abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino yoherereje FERWAFA ubutumwa bwo gukomeza umuryango wa ruhago nyarwanda n’abanyarwanda bose muri rusange, ni mu gihe u Rwanda rwinjiye mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu ibaruwa yandikiye perezida wa FERWAFA, Rtd. Brig. Gen. Sekamana Jean Dmascene, Gianni Infantino yagize ati"uyu munsi abantu benshi hirya no hino ku Isi barizihiza umunsi mpuzamahanga wo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatusti mu Rwanda mu 1994."

"Mu izina rya FIFA n’inshuti zanyu mu muryango mpzamahanga w’umupira w’amaguru, turashaka kugaragaza bituvuye ku mutima ko twafatanyije namwe mu kwibuka Jenoside ku nshuro ya 27."

"Ni igihe cyo kwibuka abarenga miliyoni bishwe, tukemeza ko aya makuba atazigera yibagirana kandi ko atazigera yongera kubaho ukundi, nidufatanya tuzubaka ejo hazaza heza."

Yasoje agira ati"mbifurije gukomera no guhirwa mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, nshuti perezida tuzongere tubonane vuba."

FERWAFA ikaba yashimiye FIFA na perezida Infatino kuba bagaragaje ko bifatanyije n’u Rwanda muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Gianni Infantino yihanganishije Abanyarwanda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top