Kwibuka

#Kwibuka29: Umukozi wa FERWAFA yahishuye agahinda aterwa no kuba ataramenye se

#Kwibuka29: Umukozi wa FERWAFA yahishuye agahinda aterwa no kuba ataramenye se

Jules Karangwa, ukuriye Komisiyo y’Amarushanwa, umuvugizi wungirije akaba n’umujyanama mu by’amategeko wa FERWAFA yahishuye ko atigeze amenya se kuko yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Guhera uyu munsi tariki ya 7 Mata 2023, Abanyarwanda binjiye mu cyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Mu gihe twibuka ku nshuro 29, Jules Karangwa wabaye umunyamakuru wa Siporo kuri Rayol FM na Radio & TV10 yavuze ko aterwa agahinda no kuba ataramenye se umubyara.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko se Karangwa Theoneste yishwe ku munsi nk’uyu 1994.

Ati "ndibuka papa, Karangwa Theonest yishwe ku munsi nk’uyu Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 igitangira. "

"Sinagize amahirwe yo kukumenya kuko wagiye nkiri uruhinja, gusa umurage wawe utuma ndushaho kwibuka niyubaka mparanira kusa ikivi cya we!"

Jules Karangwa, Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yabaye akiri umwana muto, yari afite umwaka umwe gusa kuko yavutse mu 1993.

Se wa Jules Karangwa yitabye Imana Jenoside igitangira
Jules Karangwa ushengurwa no kutamenya se, aharanira kusa ikivi yatangiye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top