Kwibuka

Naripfishije birananira, bankubise impiri mu mutwe banga kunyica ngo nzapfe mboze - Kamaliza Delphine warokokeye i Nywawera (VIDEO)

Naripfishije birananira, bankubise impiri mu mutwe banga kunyica ngo nzapfe mboze - Kamaliza Delphine warokokeye i Nywawera (VIDEO)

Kamaliza Delphine uvuka i Nyawera mu Karere ka Kayonza, Jenoside yakorewe Abatutsi yayirokokeye muri Kiliziya ya Mukarange aho yakuwe n’Inkotanyi ameze nk’uwapfuye bitewe n’iyica rubozo bakorewe.

Ubwo ubwicanyi bwatangiraga i Nyawera, Abatutsi batangiye kwicwa, buri wese arimo guhunga ni bwo bigiriye inama yo kujya muri Kiliziya ya Mukarange bibwira ko bari buharokokere.

Bageze muri Kiliziya ya Mukarange basanze harimo n’abahutu batari bazi ko ikigambiriwe ari ukwica Abatutsi, igitero cya mbere ngo cyaje kibabwira ko umuhutu urimo agomba gusohoka, uwajyaga gusohika ari Umututsi bakamusubizayo.

Nyuma nibwo Interahamwe zaje zigota Kiliziya maze padiri Bosco (wari umuhutu) ajya guhamagara abajandarume (Gendarmerie) ngo baze birukane Interahamwe.

Uyu mupadiri yanze kwitandukanya n’Abatutsi bari bahungiye muri iyi Kiliziya. Ati "nibwo noneho umupadiri umwe utaragombaga gupfa (Bosco) yagiye guhamagara abajandarume, baraje barasa mu kirere ngo birukanye Interahamwe kumbe bari kuri gahunda na zo."

Yakomeje avuga ko bagabweho ibitero by’Interahamwe iminsi 3 yose ariko babisubizayo kubera ko hari harimo abasore bashoboye.

Bagiye kuzana abajandarume maze binjiramo basaba buri muntu wese guterura ibuye riri mu Kiliziya akaribaha, ariko hari mu rwego rwo kubabara kugira ngo bamenye uko bangana.

Babasabye ko nta muntu wongera gusohoka kuko bagiye kubaha umuntu wo kubarinda, ariko bigeze ni njoro babatera ama-grenade.

Ati "Byageze ni njoro batera ama-grenade, bateye grenade, nta nubwo twari tuzi ngo ni ibiki. Mu gitondo padiri (Bosco) yasubiye kubajandarume arababwira ngo mwambabariye mugatabara bariya bantu, aravuga ngo bariya bagomba gupfa ahubwo wowe vamo, ababwira ko atasiga intama zamuhungiyeho."

Yagarutse ababwira ko nta yandi mahitamo uretse gusenga bakiyeza bagapfa bicujije kuko bagiye kwicwa, abasaba kuzana abana bato akababatiza.

Ni bwo inzira y’umusaraba yatangiye. Ati "baraturashe, baraturasa koko, haza gusigaramo abana, imirambo n’abagore."

"Haje umusirakre ku kadirishya nari mpagazeho aratubwira ngo muzane urufunguzo musohoke cyangwa mbarase, iyi si mbunda? Ariko iyo mbunda si yo yaturashishije, yakubise grenade mu rugi irashwanyuka iratwangiza koko."

Yageze igihe yumva atakiriho. Ati "njye nta nubwo nemeraga ko ndiho, nari kumwe n’umwana witwa Byukusenge, twari dufite amarira avanze n’amasengesho, abanyagatulika bazi ririya sengesho rya Ndakuramutsamariya, wavugaga ikibanza ugakurikizaho igiheruka."

Bateye Grenade we n’uwo Byukusenge buri umwe agwa ukwe, iyo grenade ni yo yishe uwo mwana bari kumwe.

Ako kanya ni bwo Interahamwe zinjiyemo n’utarapfa neza zitangira kumwica. "Interahamwe noneho ni bwo zaje, naripfishije ariko sinari nzi kwipfisha, bankubise impiri mu mutwe, ndeguka nashinze inkokora sinabashaga kubyuka, babona igikomere cyari mu mbavu kivamo ifuro, umwana wari ugiye kunkubita icumu umusaza aramubwira ngo uwo mureke azapfa aboze."

"Bahise bagenda haza undi ankandagira ku ijosi, arambwira ngo wampaye amafaranga, ariko ubwo amafaranga twari dufite nari nayahaye umukecuru witwa Mukantagara, neguye amaso mubona ahantu yari ahagaze mu bagore ateruye akana ko kwa Condo muramu we, arambaza ngo ni uwuhe muri bariya, ndamubwira ngo ntawurimo sinzi ahantu yagiye."

Nyuma haje undi mugabo afite umuhoro awumurambika ku mutwe abanza gusahura Bibiliya, ubundi aragaruka aramubwira ngo nareke amwice kuko n’ubundi yapfuye.

Ati "natekereje ukuntu ari bufate uwo muhoro akantema simpite mpfa, akongera agatema, ndamubwira nti ariko buriya wikisiga icyaha cy’ubusa n’ubundi umva ko nzapfa, nzapfa, yafashe umuhoro we aragenda."

Haje abandi bagabo baramubwira ngo ugiye gupfa, ni bwo kubabwira ko atari n’umututsi, bamubaza iwabo ababwira ko ari uwo kwa Mugenzi hejuru y’Intaruka, baramubwira ngo reka bajye kumubwira aze amutware mu ngorofani.

Gusa yasigaranye imitima ibiri avuga ngo nibabimubwira akaza arahita amwica ariko ntiyaje aho yaketse ko bashobora kuba ntabyo bamubwiye cyangwa se barabimubwiye agasanga mu bana be ntawubura.

Haje abasirikare ababaza niba Abapadiri barabishe, bamubwira ko babishe kubera ko babahishe, bahita bamubwira ko bakamwishe ariko n’ubundi azapfa kubera ko yari yarangiritse cyane ndetse bamubwira ko n’Inkotanyi ni yo zaza atazakira.

Inkotanyi zaje kuhamusanga ariko yarangiritse cyane umubiri wose kuko atabashaga guhaguruka cyangwa gukambakamba, ibisebe byaraboze cyane, imyenda yaramwumiyeho. Bafashe ikirangiti bamurambikaho ngo baterure ariko gihita gicika, bashatse ibiti babikora nka ’Brancart’ bamutwaraho.

Bamutwaye i Gahini kumuvurirayo ariko nta cyizere yari afite cyo gukira kuko yari ameze nabi cyane, gusa nyuma y’amezi 4 yari yatangiye kwiga kwicara kandi yari umuntu mukuru ubizi, gusa yaje gukira amera neza. Ashimira Inkotanyi zahagaritse Jeniside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kamaliza Delphine nta cyizere cyo kuzakira yari afite
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Niyonshuti patrick
    Ku wa 14-04-2024

    Dukomeze kwibuka twiyubaka muriyi minsi ijana kuko bituma dukomeza kuzirikana amateka yacu nabato bakabasha kuyamenya.

IZASOMWE CYANE

To Top