Kwibuka

Ubutumwa bwa Ali Kiba wifatanyije n’abanyarwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubutumwa bwa Ali Kiba wifatanyije n’abanyarwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuhanzi ukomeye muri Tanzania ndetse ukunzwe na benshi, Ali Kiba yifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Buri mwaka guhera tariki ya 7 Mata, u Rwanda rwinjira mu cyumweru cy’icyunamo ndetse n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri iyi nshuro ruribuka ku nshuro ya 27.

Mu butumwa yanyuje ku rukuta rwe rwa Instagram, umuhanzi Ali Kiba yifatanyije n’abanyarwanda aho yavuze ko bahora bibuka inzirakarengane zapfuye zizira uko zavutse.

Ati"Iminsi yarahise ndetse ihinduka imyaka. Imyaka 27 irashize ariko bimeze nk’ibyabaye ejo. Buri gihe turabatekereza umunsi ku wundi. Buri gihe tubibuka tukaririra mu mitima. Gusa iyo iyi tariki y’agahinda igeze twibuka iminsi 100 y’inzira y’imivu y’amaraso. Gusa, tuzi ko Imana iri kumwe namwe mu ijuru. Kugeza twongeye kubonana.”

Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yahagaritswe muri Nyakanga 1994 n’ingabo za FPR Inkotanyi, ikaba yarahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zazize uko zavutse burenga miliyoni.

Ali Kiba yifatanyije n'abanyarwanda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top