Kwibuka

Uwishe papa ni we watuvomeraga tutabizi – Eric Irambona warokotse Jenoside kubera kwihindura umukobwa(VIDEO)

Uwishe papa ni we watuvomeraga tutabizi – Eric Irambona warokotse Jenoside kubera kwihindura umukobwa(VIDEO)

Myugariro wa Kiyovu Sports, Irambona Eric, avuga ko yambitswe ikanzu kugira ngo arokoke Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yiciwemo se n’abakuru be muri Mata 1994.

Irambona Eric w’imyaka 29, yavukiye mu Murenge wa Shangi, mu Karere ka Nyamasheke, mu muryango w’abana barindwi akaba ari na we bucura.

Mu buhamya yahaye ISIMBI muri iki gihe u Rwanda rwinjiye mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Irambona yavuze ku bihe yanyuzemo kugira ngo arakoke ubwicanyi bwahitanye se umubyara n’abavandimwe be.

Ati“Jenoside yabaye mfite imyaka 2, nta sura mfite ya Jenoside muri icyo gihe ariko umunsi ku munsi ngenda mbona amafoto nk’uwari uhari, twari abana 7 dusigaye turi abana 4, 3 nibo bapfuye na papa yarapfuye icyo gihe.”

Yakomeje avuga ko kugira ngo arakoke ari uko ababyeyi be bamwambitse ikanzu bakamuhindura umukobwa kuko icyo gihe baticaga cyane abakobwa ahubwo bicaga abahungu.

Ati“Abasigaye ni njyewe na mukuru wanjye na bashiki banjye babiri, icyo gihe muri Jenoside bicaga cyane abahungu, abakobwa bo baravuga ngo bazabagereka cyane kuri Habyarimana sinzi ukuntu mbyumva gutyo, abapfuye bw’iwacu icyo gihe bari abahungu nanjye nagombaga gupfa kuko nari umuhungu ariko bampinduye umukobwa kuko nari umwana muto bakinyita izina ry’umukobwa bakanyambika n’ikanzu abicanyi baza bakavuga ngo uyu ni umukobwa.”

Avuga ko muri icyo gihe nta muturanyi wabagaho kuko ari we waguhigaga kugira ngo akwice, kuroka kwabo ni uko bagumye aho bari bihishe ntibahave.

Ati“Muri icyo gihe nta muturanyi wabagaho kuko ni we waguhigaga, uko byagenze twarihishe, aho twihishe baravuze ngo kuko abahungu barimo kubica cyane mureke aba ngaba bahungire kuri Kiliziya ya Shangi aho abandi barimo kujya, noneho bakuru banjye baragenda abo ngabo bagiye nibo bapfuye kuko yari nka politiki yo kubakusanyiriza hamwe kugira ngo babice.”

"Interahamwe zahise zijya aho bagiye, batubwiye ko habaga hari intambara kuko barwanaga n’interahamwe zikaza bakazitera amabuye zigasubirayo kugeza tariki ya 15(Mata 1994) Ubwo hazaga igitero kikabica, twe twasigaye twihishe niyo mpamvu twarokotse.”

Jenoside n’ubundi yasanze bari iwabo aho bari batuye Shangi ndetse n’abakuru be bakaba bariciwe kuri Kiliziya ya Shangi aho bari bahungiye, bakaba barahitanywe n’igitero cy’interahamwe yitwaga Yusouf tariki ya 15 Mata 1994.

Uwishe papa we yaramubonye ndetse yaranabihaniwe kuko yarafunzwe nyuma aza gufungurwa arangije igihano cye.

Nyuma ya Jenoside

“Ubwo buzima nibwo bwabaye bubi cyane kuruta ubundi, wenda ubundi ni uko ntari mbuzi, bwari ubuzima bubi kuko bari batwitse amazu byose byagiye ari ugutangira bushya, icyo gihe byari bigoye, byagoye cyane mukecuru kuko ni we mukuru twari dusigaranye agomba kuturera, nanjye natangiye kumenya ubwenge mbona ko yagowe, tugira amahirwe FARG iraza iratwishyurira tujya mu mashuri turiga turarangiza twese.”

Akomeza avuga ko nyina yagowe cyane no kubarera, ababonera ibibatunga kandi na we yari afite ibikomere bya Jenoside kugeza aho yigeze kubaza nyina niba inzara yarateye bitewe n’ubuzima bari babayemo.

Ni kenshi yagiye ahura n’ibibazo, akifuza ibintu bigatuma atekereza ati”byibuze iyo mba mfite papa hari icyo yari kumfasha.” Ibi byose akaba ari ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yatwaye abavandimwe be na se atigeze amenya uretse kumubona mu mafoto gusa.

Ikindi kintu cyamuhungabanyije ni ukuntu bakiri abana bajyaga kuvoma bakahahurira n’infungwa maze uwishe se akaba ari we ubafasha kuvoma mu ba mbere ndetse bakamukunda, byaje kubababaza nyuma y’uko muri Gacaca yemeye ko ari we wishe se.

Yaje kwiga ararangiza ndetse ubwo yari ageze mu mwaka wa 4 w’amashuri yisumbuye nibwo yagize inzozi zo kuzakina umupira w’amaguru waje kumuhira ndetse ubuzima abayemo kuri uyu munsi ahamya ko ari bwiza abikesha umupira w’amaguru. Yakiniye Rayon Sports na Kiyovu Sports yagiyemo umwaka ushize wa 2020.

Irambona Eric avuga ko kugira ngo arokokee byasabye ko bamuhindura umukobwa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Akimana Ariane Nickyta
    Ku wa 8-04-2022

    Bishop Brigitte uraho
    Komera muvandimwe wanjye ibikomere ufite nibyo mfite byanze kunshiramo iteka mporana ibuye rimbyimbye mu mutima wanjye mu bihe byo kwibuka Uwiteka azadutabare nubwo haciye imyaka myinshi

  • Akimana Ariane Nickyta
    Ku wa 8-04-2022

    Bishop Brigitte uraho
    Komera muvandimwe wanjye ibikomere ufite nibyo mfite byanze kunshiramo iteka mporana ibuye rimbyimbye mu mutima wanjye mu bihe byo kwibuka Uwiteka azadutabare nubwo haciye imyaka myinshi

  • Buregeya jean Baptiste
    Ku wa 8-04-2021

    Eric wee komera kdi komeze gutwaza gitwari mubuhamya bwawe haribyo duhuje ndabizi agahinda ukokamera kubona umuntu kumafoto gusa utanamuzi sha nagahinda ark Imana ijye iduha kubasha guhangana nabyo

  • Buregeya jean Baptiste
    Ku wa 8-04-2021

    Eric wee komera kdi komeze gutwaza gitwari mubuhamya bwawe haribyo duhuje ndabizi agahinda ukokamera kubona umuntu kumafoto gusa utanamuzi sha nagahinda ark Imana ijye iduha kubasha guhangana nabyo

IZASOMWE CYANE

To Top