Imyidagaduro

Linda Priya yashimiye umugabo we Christian

Linda Priya yashimiye umugabo we Christian

Mu gihe bizihiza umwaka umwe bamaze bakoze ubukwe, Uwankusi Nkusi Linda [Lynda Priya] yabwiye umugabo we Irenge Christian ko ari cyo kintu cyiza cyamubayeho mu buzima bwe.

Ni mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yavuze ko gufata iki cyemezo cyo kumwemerera kuzaba umugore we atigeze agitekerezaho kabiri.

Ati "Uyu munsi amezi 12 arashize mvuze yego ku muntu nkunda nakongera nkanahitamo inshuro zirenze miliyoni."

"Warakoze kuba icyemezo cyiza ntigeze ntekerezaho kabiri, buri kimwe cyahindutse mu buryo bwiza, warakoze gutuma urugo ruba urugo aho kuba aho kubarizwa."

Tariki ya 10 Ukwakira 2025 nibwo Lynda Priya yambitswe impeta na Irenge Christian, amusaba yo kozamubera umugore undi arabyemera.

Tariki ya 8 Ugushyingo 2026, nibwo bakoze ubukwe maze isezerano bahanye icyo ryo kuzabana barishyira mu bikorwa.

Lynda Priya yashimiye umugabo we Irenge Christian
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top