Siporo

Mazimpaka Andre ashobora gutandukana na Rayon Sports

Mazimpaka Andre ashobora gutandukana na Rayon Sports

Umunyezamu wa mbere w’ikipe ya Rayon Sports Mazimpaka Andre, avugaka ko mu gihe Rayon Sports itashyira mu bikorwa ibyo yabasabye ngo abone gusinya andi masezerano azerekeza ahandi.

Uyu munyezamu winjiye muri Rayon Sports umwaka ushize, yabwiye Isimbi.rw ko hari ibyo yasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports kugira ngo asinye andi masezerano mashya gusa ngo kugeza ubu nta kintu ubuyobozi bw’iyi kipe buramusubiza, gusa ngo mu gihe haje indi ikipe izamuha ibyo yifuza azayisinyira.

Yagize ati”Kugeza ubu amasezerano yanjye yararangiye muri iyi kipe, hari ibyo nasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports gusa nta kintu buransubiza kuri byo, gusa njye mba ndi mu kazi kandi mba nshaka ahari inyungu ntitaye ngo ni mu cyaro cyangwa mu mugi, igihe ikipe narisanzwe nkinira izatinda kunsinyisha aho nzabona bampa ibyo nkeneye nzagenda kuko harahari bankeneye, ntegereje icyo ubuyobozi buzanzura gusa nakwishimira gukomezanya na Rayon Sports kuko ni ikipe nziza”.

Uyu mukinnyi ukina mu izamu rya Rayon Sports kugeza ubu ni we ikipe ya Rayon Sports igenderaho nka nimero ya mbere kuko mu mikino yose ya shampiyona yo kwishyura ndete n’imikino y’igikombe cy’Amahoro barimo ni we ufatwa nk’umunyezamu wa mbere muri iyi kipe.

Mazimpaka Andre yageze mu ikipe ya Ryon Sports mu ntangiriro z’umwaka w’imikino wa 2018-2019 avuye mu ikipe ya Musanze FC, kugeza ubu akaba yarafashije ikipe ya Rayon Sports gutwara igikombe cya shampiyona cya 2018-2019.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports nibutubahiriza ibyo yabasabye azigendera

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • niyonsengafabrice
    Ku wa 18-09-2019

    uhushaka akazi azamamagare love you

  • Diego Abdulhamed hassan
    Ku wa 30-06-2019

    Simbabajwe nuko rayon isezerewe ahubwo nshimishijwe nuko apr gikona isigaye ku ziko

  • Diego Abdulhamed hassan
    Ku wa 30-06-2019

    Simbabajwe nuko rayon isezerewe ahubwo nshimishijwe nuko apr gikona isigaye ku ziko

  • Nb
    Ku wa 30-06-2019

    A bageze muri Rayon bose bahita bigira ibitangaza bakinagirwa ko ariyo ibibagira, uyu nawe araje, ndashyiraho amananiza bamureke ba Kimenyi bari ku muryango. Na Geral yatwaye icya Championnat arahari.

IZASOMWE CYANE

To Top