Sinema

Meddy yishimiye kutaba mu batwawe umutima na Game of Thrones yaciye ibintu

Meddy yishimiye kutaba mu batwawe umutima na Game of Thrones yaciye ibintu

Muri iyi myaka ishize filime z’uruhererekane “Series” zagiye zikundwa cyane bikaviramo bamwe kuziharara, kugeza aho badashobora kurya cyangwa kuryama batabonye igice kigezweho.

Mu Rwanda ama series y’abanya Mexico yaharawe cyane n’abiganjemo igitsina gore, kimwe n’uko iz’abanya Korea nka Jumong zakunzwe kurebwa n’urubyiruko rwiganjemo abasore bakunda filime z’intambara.

Muri iyi minsi hagezweho filime zireberwa kuri televiziyo no ku rubuga rwa Youtube zikorerwa mu Rwanda nka Seburikoko na Papa Sava, ariko mu gihe gito gishize, Series y’Abanyamerika yitwa Game of Thrones yo yaharawe bidasanzwe.

Muri aya mezi ya 2019 ubwo haherutse gusohorwa igice cyayo nyuma yavuzwe n’Abanyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga kugeza ubwo havuka igisa no kwiremamo ibice hagati y’abayirebye n’abatarayirebye.

Abayirebye bavugaga ko umuntu utarareba amaherezo ya Daenerys Tagaryen na mwishywa we Jon Snow; Arya Stark, n’abandi b’imena muri Game of Thrones (GOT)yahombye bikomeye kandi ko atagezweho.

Aba kandi bagiye berekana amafoto n’amashusho ya buri gice uko cyasohokaga bakibanda ku byabashimishije cyane, nk’aho Daenerys uba wamaze kwitwa ‘umwamikazi w’umusazi’ atwika umujyi ukomeya wa Kings Landing.

Ariko abandi barimo n’umuhanzi Meddy bashimangiye ko kutareba iyi filime biteye ishema cyane ko byerekana ko umuntu hari ibindi ahugiyemo bibyara inyungu bitari ukureba filime.

Bemeza kandi ko kudaharara ibigezweho nk’iyo filime bituma umuntu arushaho kwigenga ntabe nyamujya iyo bigiye.

Uwitwa Lorng John abinyujije kuri Twitter yagize ati “Nubaha cyane abantu batigeze bareba Game of Thrones, ntibarebe n’igice cyayo na kimwe, birengagije urusaku rw’abayivugaga haba kuri internet no hanze yayo. Abantu nkabo ntibashobora kugerwaho n’ingaruka z’ihururu rya sosiyete cyangwa iri ndi ryose ryo mu Iyi Si.”

Ubu butumwa nibwo Ngabo Médard ‘Meddy’ yahereyeho avuga ko nawe atigeze areba iyo filime kandi ko abyishimira.

Ati “Ndabizi neza ko bitaraza kungwa neza kuvuga ibi… ariko burya bwose ndi umwe muri bo (abatararebye GoT) binteye ishema ariko nanone …”

Game of Thrones, filime y’ikigo HBO, yari imaze imyaka umunani ica kuri televiziyo zitandukanye. Igice cyayo cya nyuma cyasohotse ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Hari hamaze gusohoka ibice byayo umunani bifite uduce duto 72. Abafana basaga miliyoni bamaze kwandika basaba ko yazakomeza gusohoka.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top