Miss Kayibanda yatangiye ubukanguramba bwo gufasha abana bakina Tennis
Nyampinga w’u Rwanda 2012, Kayibanda Mutesi Aurore yatangije ubukangurambaga bwo gufasha abana bibumbiye mu muryango yashinze witwa ‘Spero Initiative’ bakina umukino wa Table Tennis.
Uyu muryango watangijwe na Miss Kayibanda Aurore na Yves Ndizeye muri 2019 aho bafata abana bari hagati y’imyaka 6 na 13 iwabo batishoboye, intego ni ukubafasha mu mibereho y’ubuzima bwa buri munsi ndetse banatozwa gukina umukino wa Table Tennis.
Muri ibi bihe Isi yose ndetse n’u Rwanda byagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19, n’uyu muryango wagezweho n’izi ngaruka none Kayibanda akaba yatangije ubukangurambaga bwo gukusanya inkunga yo gufasha aba bana.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Kayibanda yasabye abantu gukusanya amafaranga yo gufasha aba bana bari muri uyu muryango wa ‘Spero Initiative’, ni mu gikorwa yise ‘Reach Them Save Them (bagereho ubatabare)’.
Yagize ati“Ndabinginze mumfashe gukusanya amafaranga ku muryango wa ‘Spero Initiative’, yo kubagurira ibyo kurya, amashuri ndetse n’ubuvuzi.”
Umuryango wa ‘Spero Initiative’ watangiranye abana 51 biteganyijwe inkunga izaboneka abana bazayishyikirizwa ku wa 26 na 27 Gicurasi 2020 mu karere ka Bugesera n’i Kigali mu ishuri rya Camp Kigali guhera saa 9:30’ – 12:00’.
Mu mafaranga ibihumbi 5 by’amadorali yiyemeje gukusanya hamaze kuboneka amadorali 150. Wanyura hano ugatera inkunga

Ibitekerezo