Mu mafoto, bamwe mu bakinnyi nyarwanda ba ruhago umwaka wa 2019 ubasize basezeye ku kurara banditse 4
Umwaka wa 2019 urimo uragenda ugana ku musozo, benshi barishimira ko beshesheje imihigo bawutangiranye bakaba bagiye kwinjira muri 2020 bahagaze bwuma, abandi nabo barareba ibyabuze kugira ngo babihereho umwaka utaha, ni byinshi byawuranze harimo n’abakinnyi ba ruhango nyarwanda bafashe icyemezo cyo kuva mu busiribateri bakabana n’abo bihebeye.
Abakinnyi b’abanyarwanda bagera 7 nibo bafashe iki cyemezo muri uyu mwaka w’imikino, nk’uko ISIMBI yagiye ibagezaho inkuru z’ubukwe bwabo, uyu munsi tugiye kurebera hamwe ubukwe bwose bwaranze uyu mwaka.
Irambona Eric Gisa
Irambona Eric Gisa, ni myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe ya Rayon Sports, akaba ari nawe mukinnyi uyimazemo igihe kinini.
Tariki ya 23 Werurwe 2019, nyuma y’igihe kinini akundana na Mugeni Olive, bafashe umwanzuro wo kubana akaramata maze babibwira ababyeyi babaha umugisha bahamya isezerano ryabo imbere y’Imana muri Church of God ku Kicukiro.
Rusheshangoa Michel
Myugariro wo ku ruhande rw’iburyo mu ikipe ya APR RC ndetse na AS Kigali, tariki ya 26 Nyakanga 2019 nibwo yafashe uyu mwanzuro wo kubana na Nakazungu Aimée, ubukwe bwabereye muri Queen Land Park i Kanombe, hari nyuma y’uko tariki ya 23 Nyakanga 2019 bari basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.
Rutanga Eric
Myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso mu Mavubi, akaba na kapiteni wa Rayon Sports, Rutanga Eric, nyuma y’igihe abana n’umugore we Umunyana Shemsa banafitanye umwana w’umukobwa, tariki ya 24 Ukwakira 2019, bafashe umwanzuro wo gusezerana imbere y’amategteko mu muhango wabereye mu Murenge wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge.
Manishimwe Djabel
Umukinnyi w’ikipe ya APR FC ndetse n’Amavubi, Manishimwe DJabel, ni we mukinnyi wa kabiri wakoze ubukwe muri uyu mwaka ubwo yakiniraga Rayon Sports, ni inyuma wa Yannick Mukunzi wabanjirije abandi bakinnyi.
Tariki ya 26 Mutarama 2019 nibwo yasezeranye na Niyitunganye Kawthar, Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye ku Irebero mu mujyi wa Kigali.
Ntaribi Steven
Ntaribi Steven ni umunyezamu wamenyekanye cyane mu ikipe ya APR FC ariko ubu akaba yaratandukanye nayo aho nta kipe afite.
Tariki ya 5 Ukwakira 2019 yakoze ubukwe na Ndizeye Umwali Greeter bari bamaranye imyaka igera muri 5 bakundana, umuhango wo gusaba no gukwa wabereye Bliss Golden i Gahanga, ni mu gihe indi mihango yabereye kuri Olympic Hotel.
Usengimana Faustin
Ni myugariro w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Buildcon FC yo muri Zambia, nyuma y’imyaka igera 9 bakundana, tariki ya 16 Ugushyingo 2019 yashyingiranywe na Bayingana Daniela.
Yannick Mukunzi
Yannick Mukunzi umukinnyi ukina hagati mu kibuga mu Mavubi ndetse no mu ikipe ya Sandvikens IF muri Sweden mbere yo kwerekeza ku mugabane w’u Burayi yasize asezeranye imbere y’amategeko na Iribagiza Joy babyaranye umwana w’umuhungu, Mukunzi Ethan.
Ni umuhango wabaye ku wa 20 Mutarama 2019, ubera mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo, akaba ari nawabanjirije abandi bakinnyi bose muri uyu mwaka wa 2019.

Ibitekerezo