Siporo

Muri AS Muhanga rurakinga 5, abakinnyi baratabaza

Ibintu ntibyifashe neza mu ikipe ya AS Muhanga aho iyi igiye kumara amezi agera muri 4 idahemba abakinnyi bayo, bimwe mu byo bashimangira ko bituma batitwara neza uko bikwiye.

Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI, ndetse yanahamirijwe n’umwe mu bakinnyi b’iyi kipe utifuje ko amazina ye atangazwa, yemeje ko bagiye kumara amezi ane badahembwa.

Abakinnyi b’iyi kipe ngo baheruka guhabwa umushara w’ukwezi kwa Nzeri 2019, bivuze ko amafaranga y’amezi yakurikiyeho batigeze bayahabwa.

Nk’uko uyu mukinnyi yabitangarije ikinyamakuru ISIMBI, ni uko n’impamvu barimo gutsindwa bya hato na hato ari uko batemeze neza mu mutwe bafite ibibazo bishamikiye ku kuba batarahabwa amafaranga yabo.

Yagize ati“ntakubeshye amezi abaye 4 tutazi icyitwa umushahara, ntabwo nkubeshya ubaze n’abandi, nta kintu ubuyobozi butubwira uretse kudusaba kwihangana, ubwo wakorera muri ubwo buzima bakitega ko wabaha umusaruro bashaka?”

Uretse uyu mukinnyi kandi, umwe mu bantu baba hafi y’iyi kipe, uyikurikirana umunsi ku munsi na we yahamije aya makuru, yavuze ko bahembwe amafaranga y’ukwezi kwa 9, ngo nayo bayahawe mu Gushyingo 2019 ubwo babishyuraga ikirarane cy’ukwezi kumwe mu mezi 3 bari babafitiye.

AS Muhanga yagize igice kibanza cyiza cya shampiyona, yatangiye nabi imikino yo kwishyura aho imaze gutsindwa imikino yose uko ari 2, batsinzwe na Musanze ndetse na Gicumbi. Iyi kipe ubu iri ku mwanya wa 6 n’amanota 23.

Andi makuru ISIMBI yaje kumenya igitohoza neza, ni uko abakinnyi bose iyi kipe yaguze batarabona amafaranga baguzwe ‘recruitment fees’.

Ubwo twakoraga iyi nkuru twageraeje kuvugana n’umuyobozi w’iyi kipe, Ndayisaba Jean Damascene ariko ntibyadukundira kuko atitabaga telefoni ye ngendanwa.

AS Muhanga ni ikipe ifashwa n’akarere ka Muhanga, kakaba karageneye iyi kipe ingengo y’imari ingana na miliyoni 40, benshi bakaba banemeza ko zishobora kuba ziri mu marembera zaramaze gukoreshwa.

Amezi agiye kwirenga ari 4 batazi ikitwa umushahara
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • danny
    Ku wa 14-01-2020

    turabakunda

  • danny
    Ku wa 14-01-2020

    turabakunda

  • Uwa Bapto
    Ku wa 14-01-2020

    Mbega inkuru ubu c uyu muntu watanze aya makuru ntiyababeshye ra! kuko igihe mwasanga Atari ukuri tuzabatera icyizere kandi Isimbi TV twari dusigaye tubemera nta munyarwanda ugifite akanya ko gusoma rwose ibihuha na karabaye muri 2020 kuko nanjye ayo mfite yize njye akenshi mba ndi kumwe n’abakinnyi ba AS Muhanga ndetse no kuwa gatandatu n’ari uwo twaganiriye ambwurambwira ati uze nkugurire kamwe uwo mukinnyi yambwiraga ko bameze neza rwose ati nubwo turi gutsindwa ko ntacyo bashinja ikipe ndetse n’ubuyobozi bwayo.Banyamakuru rwose reka MWe kubwirwa inkuru mutarakora ubusesenguzi ngo mwandike mutaramenya amakuru y’impamo bibicira professionalism .ntanze igitekerezo nkumufana wa AS Muhanga uyikunda so iki ni igitekerezo cyanjye bwite nta rwego na rumwe mvugiye

  • rafiki
    Ku wa 14-01-2020

    muraryozwa ayo makuru

  • Ntimukandike ibinyoma mujye mubanza mushake amakuru yizewe. Nta soni?

IZASOMWE CYANE

To Top