Siporo

N’ubu iyo mbitekereje umujinya uranyica - Kimenyi Yves

N’ubu iyo mbitekereje umujinya uranyica - Kimenyi Yves

Umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi, Kimenyi Yves avuga ko umukino yatsinzwe na AS Muhanga akinira APR FC umwaka ushize w’imikino wamubabaje cyane ndetse n’ubu iyo abyibutse umujinya umwica.

Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Kimenyi Yves yemeza ko kuva yatangira gukina, ibitego bitatu ari byo amaze gutsindwa na n’uyu munsi bikimuzenguruka mu mutwe.

Uyu musore umwe mu banyezamu bahagaze neza mu Rwanda avuga ko igitego cya mbere yatsinzwe kikabamubabaza n’uyu munsi, ni igitego yatsinzwe na Mugisha François uzwi nka Master muri Nzeri 2018 mu gikombe cy’Agaciro.

Ni igitego uyu musore yamutsinze ku munota wa nyuma, umukino waje kurangira ari 1 cya Rayon Sports ku busa bwa APR FC, bahise banabatwara igikombe cy’Agaciro.

Yakomeje avuga ko ibindi bitego 2 byamubabaje ari ibyo AS Muhanga yatsinze APR FC umwaka ushize w’imikino ihita inava mu rugamba rwa shampiyona yaje no kwegukanwa na Rayon Sports.

Yagize ati" imikino iba yarababaje umuntu ni myinshi ndetse n’ibitego ni byinshi, gusa ibitego 2 Muhanga yadutsinze umwaka ushize ndi muri APR FC byarambabaje, uriya mukino n’uyu munsi umpora mu maso, n’ubu iyo mbitekereje umujinya uranyica kuko niho twatakarije igikombe."

Uyu mukino warangiye ari 2-1, ibitego byose bya AS Muhanga byatsinzwe na Bizimana Yannick ubu usigaye ukinira Rayon Sports.

Kimenyi Yves yakuriye mu ishuri ryigisha umupira ry’Isonga yavuyemo muri 2013 ajya muri APR FC aho muri Kamena 2019 ajya muri Rayon Sports arimo uyu munsi.

Master ni umwe mu bakinnyi babaje Kimenyi Yves
Ibitego Bizimana Yannick yamutsinze akiri muri AS Muhanga na n'uyu munsi biracyamuzenguruka mu mutwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top