Nana Supersexy mu buzima bwo muri Amerika, agiye kujya amurika imideli
Supersexy Nana, ni umwe mu banyarwandakazi bakoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo budasanzwe, ikimero cye n’ibyo akora byatumye yigarurira imitima ya benshi by’umwihariko kuri Instagram.
Ubusanzwe yitwa Hyacinthe Weber, yamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Supersexy Nana, ni umugore wubatse, yashakanye n’Umunyamerika bakundaniye muri Uganda aho yigaga kaminuza. Ubu bombi bamaze kujyana kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Supersexy Nana yatangaje ko amaze kumenyera ubuzima bwo muri Amerika, ngo muri iki gihugu agiye kujya akorayo imirimo mishya yamaze kubona yo kumurika imideli no gukina muri filime.
Yagize ati “Muri Amerika ubu naho namaze kuhabona akazi kajyanye n’ibyo nakoraga mu Rwanda byo kumurika imideli no gukina filime. Kompanyi yamfashe twasinyanye igihe cy’imyaka itatu dukorana. Mu minsi mike iri mbere muratangira kubona ibikorwa byanjye kuko nibyo mpugiyemo muri iyi minsi.”
Uyu mugore wamamaye cyane abikesheje imbuga nkoranyambaga avuga ko azajya aza mu Rwanda aje gusura umuryango we ariko ngo ‘ntazahatura ukundi’.
Supersexy amaze kwamamara mu Rwanda no mu karere, izina rye ryamaze kuba ikimenyabose ndetse umubare w’abamukurikira waratumbagiye mu buryo bukomeye ku buryo afite abarenga ibihumbi 253 kuri Instagram.
Ubwamamare bwe bwatumye abahanzi batandukanye bifuza ko abafasha mu mashusho yabo, azwi mu ndirimbo ‘18 N over’ ya Bebe Cool nubwo ibi yahagaritse kubikora.
Umuntu ukurikirana Supersexy ku mbuga nkoranyambaga umunsi ku munsi, amenya byoroshye ubuzima abayeho biturutse ku mafoto n’amashusho asakaza kuri Instagram na Snapchat yerekana uko yabyutse, uko yafashe ifunguro rya mugitondo, ibyo yahisemo kwambara uwo munsi, gahunda ye y’umunsi kugeza ahengetse umusaya.

Ibitekerezo
Ndayikengurukiye Bienvenue
Ku wa 15-01-2019Cane Ngose