Ndayisaba Fabrice Foundation yifatanyije n’ishuri rya Martyrs mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Ndayisaba Fabrice Foundation yifatanije n’ishuri rya Martyrs Secondary School mu kwibuka abana n’ibibondo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu muhango wabaye kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, gahunda yatangijwe n’ urugendo rwo kwibuka, aho abanyeshuri, abakozi ndetse n’abashyitsi berekeje ku Rwibutso rwa Gisozi, nyuma yo gusobanurirwa no kwerekwa amwe mu mateka uru Rwibutso rufite habayeho gushyira indabo ku mva iruhukiyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibindi bikorwa byo kwibuka byakomereje ku kigo cy’ishuri Martyrs Secondary School giherereye mu murenge wa Kanombe, aha naho bashyize indabo ku mva iruhukiyemo imibiri y’ umuryango wazimiye (umugabo, umugore n’abana 4) naho hafashwe umunota wo kwibuka.
Baremeye kandi umuturage witwa Furaha utuye muri uyu murenge utishiboye, habonetse inkunga ingana n’ibihumbi 67 na 500 by’amafaranga y’u Rwanda bizamufasha muri iyi minsi.
Ndayisaba Farbrice Foundation, umufatanyabikorwa ukomeye w’iki kigo ubafasha mu buzima bwa buri munsi, dore ko hari na Club ya Ndayisaba Fabrice yahashinze kuko ni naho yarangirije amashuri ye, bari baje kwifatanya na n’iki kigo muri iki gikorwa cyo kwibuka.
Manzi Victor, umuyobozi wungirije wa Ndayisaba Fabrice Foundation, yavuze ko baje kwifatanya n’iki kigo mu kwibuka abana n’ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ariko barimo baninjira muri gahunda yo kubibuka mu bigo by’amashuri.
Yagize ati”Twagiye kwibuka ku Gisozi, tuvuyeyo tugira ibiganiro, ariko na none bikaba byari muri gahunda yo gutegura kwibuka abana n’ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi NFF isanzwe ikora mu bigo by’amashuri ya Kicukiro izatangira kuwa Mbere n’iki kigo kirimo.”
Ndayisaba Fabrice Foundation igira gahunda yo kwibuka abana n’ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mashuri, uyu mwaka izatangira kuwa Mbere tariki ya 24 Kamena isozwe tariki ya 3 Nyakanga.
Muri uyu muhango wo kwibuka muri iki kigo cya Martyrs Secondary School, witabiriwe n’ababoyobozi batandukanye barimo uhagarariye CNLG, AERG ndetse hari n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanombe.
Umuyobozi wa NFF wungurije(Ibumoso) n’umuyobozi bw’ikigo cy’amashuri cya Martyrs Secondary School(iburyo)
Hashyizwe indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside
)
Ibitekerezo