Iyobokamana

Nicole Ituze yongeye gukora mu nganzo yizeza abakunzi be guhembuka

Nicole Ituze yongeye gukora mu nganzo yizeza abakunzi be guhembuka

Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Nicole Ituze yongeye gukora mu nganzo yizeza abakunzi be kongera guhembuka binyuze mu butumwa bwiza aririmba.

Nicole Ituze, uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Nick Nicole umenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yashyize ahagaragara indirimbo yise ‘Warandamiye’ ahamya ko izahembura abazayumva.

Uyu muhanzi ufite inyota yo gutera imbere mu muziki wahariwe kuramya no guhimbaza Imana, akomeje urugendo rwe. Yemeza ko ari urugendo rudasubira inyuma yatangiye kandi yizeye adashidikanya ko bidatinze azakabya inzozi ze.

Iyi ndirimbo nshya yise ’Warandamiye’ avuga ko ikubiyemo amagambo avuga ku gukomera kw’Imana aboneka muri Bibiliya mu gitabo cya Zaburi ya Dawidi.

Mu kiganiro na ISIMBI.rw, Nick Nicole yatangaje ko abantu bari bwumve iyi ndirimbo ye nshya bakwitegura guhembuka mu buryo bwose.

Yagize ati "Abazayumva icyo izabamarira ni uko bahembuka kandi bakibuka ko Imana ari yo yonyine yo kwizerwa, niyo yonyine batakira ikabumva.”

Akomeza atangaza ko icyatumye atekereza kuri iyi ndirimbo ko yifuzaga kugaragaza ugukomera kw’Imana.

Muri iyi ndirimbo hari aho uyu muhanzi aterura agira ati “Natakiye imbere yawe ntiwatinda kuntega ugutwi. Waramdamiye ibirenge byanjye ntibyanyerera. Ndongeye ndagushimye Mwami Mana...”

Nicole Ituze yongeye gukora mu nganzo yizeza abakunzi be guhembuka

Ituze Nicole kuva atangiye umuziki wahariwe kuramya no guhimbaza Imana amaze gukora indirimbo esheshatu (6). Ni ibihangano ashyira no ku rubuga rwa Youtube mu gufasha abagira inyota yo kubyumva.

Ituze Nicole ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Nick Nicole, avuga ko kuririmba yabitangiye akiri muto akaba yarahereye muri korali y’abana. Guhanga byo ngo yabitangiye mu mpera za 2014. Kugeza ubu ni umukirisito mu Itorero Restoration Church

UMVA HANO ‘WARANDAMIYE’ YA NICOLE ITUZE

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top