Kwibuka

Nk’uko mutubona uyu munsi, ni nk’aho twazutse – ubuhamya bwa Korali Hoziana

Nk’uko mutubona uyu munsi, ni nk’aho twazutse – ubuhamya bwa Korali Hoziana

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baririmbaga muri Korali Hoziana bagaragaje ubuhamya bukomeye bw’imibereho banyuzemo, bavuga ko babayeho buri munsi bategereje urupfu.

Mu gikorwa cyo kwibuka imiryango y’abishwe muri iyi korali bahuriye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku wa 25 Mata 2026, bibuka bagenzi babo 17 bishwe muri Jenoside, bari mu banyamuryango 60 bari bagize iyi korali icyo gihe.

Umwe mu batanze ubuhamya ni Emma Iryingabe, wavuze ko Jenoside yasenye umuryango we ku buryo mu bantu 12 bari bawugize, hasigaye abarokotse batandatu gusa.

Yibukije ko ababyeyi be n’abavandimwe be bishwe mu buryo bw’agashinyaguro, bamwe bicishijwe imihoro abandi barashwe.

Yagize ati: “Nk’uko mutubona uyu munsi, ni nk’aho twazutse. Twabayeho buri munsi dutegereje urupfu.”

Yongeyeho ko mu gihe Jenoside yatangiraga, ubuzima bwari bwuzuyemo ubwoba bukabije, aho amasasu, za gerenade n’imihoro byari byarabaye ibisanzwe.

Iryingabe yasobanuye ko hari igihe bafashwe bagiye kwicwa, ariko bakaza kurekurwa n’umuntu wabamenye nk’abaririmbyi ba Korali Hosiana. Icyo gihe ngo byababereye nk’igitangaza cyabagaruriye ubuzima.

Undi watanze ubuhamya ni David Munezero, umuhungu wa Jean Marie Viane Gakunzi wahoze ari umunyamuryango wa korali wishwe muri Jenoside.

Yavuze ko se yari umuntu wicishaga bugufi kandi ukunda gufasha abandi, ku buryo hari umugabo yigeze guha imyenda ye, akaba ari we waje gutabara umuryango we mu gihe Jenoside yatangiraga.

Nubwo iyi korali yatakaje abanyamuryango benshi, yakomeje kubaho kandi ikomeza umurimo wo kuririmba no gukomeza abantu. Ubu ifite abaririmbyi barenga 130, ikaba ifatwa nk’ikimenyetso cy’icyizere n’ubudaheranwa.

Umuyobozi muri ADEPR, Pasiteri Isaie Ndayizeye, yavuze ko kwibuka ari umwanya wo kuzirikana amateka no gukomeza kubaka ubumwe n’ubwiyunge. Yagaragaje ko imbabazi ari icyemezo cy’umuntu ku giti cye, ariko ari ingenzi mu kubaka igihugu.

Korali Hoziana yibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top