Nta munyarwanda wabashije kureba mu izamu, uko abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bitwaye
Mu buryo busa n’ubwatunguye benshi, nta munyarwanda n’umwe mu bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda barenga 10 wabashije kuba yatsindira ikipe ye igitego mu mikino yabaye mu mpera z’icyumweru gishize.
U Rwanda rumaze kugira umubare w’abakinnyi benshi bakina hanze yarwo, gusa impera z’icyumweru ntabwo zagendekeye neza bamwe, uretse nka Tanzania bari mu kiruhuko, abandi babuze umwanya wo gukina, abawubonye bamwe ntibitwaye neza.
Tugiye kurebera hamwe uko amakipe akinamo abanyarwanda yitwaye
Meddie Kagere (Simba SC – Tanzania)
Meddie Kagere ni rutahizamu w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania, mu mpera z’icyumweru gishize nta mukino bigeze bakina kuko shampiyona yabo yahagaze izasubukurwa mu mpera z’uku kwezi, gusa iyi kipe ikaba iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 12.
Jacques Tuysenge (Petro Atletico- Angola)
Petro Atletico de Luanda ikinamo rutahizamu w’umunyarwanda, Jacques Tuyisenge ku munsi wo ku wa Gatandatu yakinnye na Recreativo da Caala umukino urangira ari 1-1. Iyi kipe iri ku mwanya wa 5 n’amanota 11 mu gihe Interclube ari iya mbere n’amanota 14.
Sibomana Patrick Papy (Young Africans – Tanzania)
Uyu musore n’ikipe ye mu gihe andi makipe muri Tanzania ari mu karuhuko bo bakomeje shampiyona bitewe n’uko bari mu mikino nyafurika byatumye bagira ibirarane byinshi nibyo barimo gukina.
Bahereye kuri Polisi Tanzania tariki ya 3 Ukwakira banganya nayo ibitego 3-3, ku munsi w’ejo bahise bakurikizaho Coastal Union umukino warangiye bawutsinzei 1-0, ni umukino Papy atagaragaye muri 18.
Iyi kipe ikaba iri ku mwanya wa 14 n’amanota 4 mu gihe Simba SC ya mbere ifite 12.
Djihad Bizimana (Waasland Beveren – Belgium)
Uyu musore n’ubwo atarimo gukina kubera imvune, ikipe ye ku munsi wo ku wa Gatandatu yitwaye neza itsinda Oostende ibitego 3-1.
Nyuma y’umunsi wa 10 iri ku mwanya wa 14 n’amanota 7 ku rutonde ruyobowe na Club Brugge n’amanota 20.
Kevin Monnet Paquet (St Etienne - France)
Nyuma y’igihe kinini ari mu mvune, rutahizamu Monnet Paquet ku mugoroba wo ku Cyumweru yari yagarutse, yari mu bakinnyi 18 ikipe ye yitabaje ku mukino wa Lyon baza no kuyitsinda 1-0, gusa ntabwo yigeze ajya mu kibuga.
Usengimana Fuastin, Biramahire Abbedy na Bashunga Abouba (Buildcon – Zambia)
Ku munsi wo ku wa Gatandatu abasore batatu b’abanyarwanda bakinira ikipe ya Buldcon FC muri Zambia, bari bamanutse mu kibuga bakina na Zanaco, umukino warangiye amakipe yombi aguye miswi y’ubusa ku busa.
Builcon FC mu gihe shampiyona igeze ku munsi wa 5 ubu iri ku mwanya wa 6 n’amanota 8, urutonde ruyobowe na Red Arrows ifite amanota 13.
Mugiraneza Jean Baptiste Migi (KMC- Tanania)
Mugiraneza Jean Baptitse Migi ukinira ikipe ya KMC yo muri Tanzania bo bari mu karuhuko ndetse uyu mugabo ari mu Rwanda aho azasubirayo ku munsi wo ku wa Kabiri, shampiyona ya Tanzania izasubukurwa mu mpera z’Ukwakira 2019.
Nirisarike Salomon (Pyunik FC – Armenia)
Wari umukino wa kabiri kuri Nirisarike Salomon aho banganyije na Lori 2-2.
Ubu iyi kipe iri ku mwanya wa 6 n’amanota 13, urutonde ruyobowe na Ararat n’amanota 20.
Muhire Kevin (Misr lel Makkasa – Egypt)
Ntibahiriwe n’icyumweru gishize kuko batsinzwe na Zamalek tariki ya 3 Ukwakira igitego 1-0, ni umukino Kevin atakinnye ntiyari no muri 18. Ejo ku Cyumweru bakinnye El Gouna maze umukino urangira batsinzwe 1-0.
Kugeza ubu bari ku mwanya wa 11 n’amanota 3 ku rutonde ruyobowe na Al Ahly n’amanota 9.
Rwatubyaye Abdul (Colorado Springs Switchbacks FC – USA)
Ku munsi w’ejo bakinanaga LA Galaxy II bayitsinda ibitego 2-0, ni umukino Rwatubyaye Abdul yakinnye.
Mu mikino 31 bamaze gukina bari ku mwanya wa 17 n’amanota 23 ku rutonde ruyoboe na Phoenix Rising n’amanota 75.
Yannick Mukunzi (Sandvikens IF – Sweden)
Sandvikens IF ya Yannick Mukunzi muri Sweden, ku munsi wo ku wa Gatandatu yanganyije na Bodens BK FF ibitego 2-2, ni umukino Yannick atagaragaye muri 18, bitewe n’ikibazo cy’imvune.
Sandvikens iri ku mwanya wa 4 n’amanota 43. Akropolis niyo iyoboye urutonde n’amanota 60.
Emery Bayisenge (Saif Sporting – Bangladesh)
Aba basoje ku mwanya wa 4 muri shampiyona y’umwaka ushize, ubu bari mu myiteguro ya shampiyona umwaka w’imikino wa 2019-2020 izatangira tariki ya 6 Ukuboza 2019.
Kayumba Soteri, Habamahoro Vincent (AFC Leopards – Kenya)
Umukino wagombaga guhuza iyi kipe itozwa n’umunyarwanda Cassa Mbungo Andre na Sony Sugar mu mpera z’icyumweru gishize waje gusubikwa.
Shampiyona ya Kenya iyobowe na Gor Mahia n’amanota 12 mu gihe AFC Leopards ifite 10 ku mwanya wa 2.
)
Ibitekerezo