Nyuma yo kwegura kwa Fabrice harakurikiraho iki muri FERWAFA? Komite Nyobozi irahaguma?
Nyuma y’uko uwari perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Shema Ngoga Fabrice yeguye kuri izi nshingano, Me Gasarabwe Claudine nka visi perezida wa mbere, ni we ubomba kuyiyobora kugeza habaye Inteko Rusange nk’uko amategeko abiteganya.
Tariki ya 29 Nzeri 2026, nibwo Shema Ngoga Fabrice yanditse yegura ku nshingano zo kuyobora FERWAFA yari amazeho umwaka.
Ni nyuma y’uko yari afunguwe, aho yari akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, yumvikanye n’Ubushinjacyaha arerekurwa akatirwa amezi atandatu asubitswe mu mwaka umwe.
Aya mezi atandatu akaba ari icyasha, mu buryo bw’amategeko ntabwo yamwemereraga gukomeza kuyobora FERWAFA.
Nyuma yo kwegura kwe, benshi bibaza ikigiye kurikiraho, niba na Komite Nyobozi ye bazajyana.
Iyo urebye amategeko Shingiro ya FERWAFA (FERWAFA Statutes), ku ngingo yayo ya 43 agaka ka 6 avuga ko mu gihe perezida wa FERWAFA atakiri mu nshingano, visi perezida wa mbere (Me Gasarabwe Claudine) ari we uyobora kugeza habaye inteko rusange.
Rikomeza rivuga "Iyi nteko rusange ishobora gutorerwamo perezida musahya usoza manda uwagiye yari asigaje. Mu gihe visi perezida wa mbere adahari, uwa kabiri ni we uyobora kugeza habaye inteko rusange."
Iyo usubiye inyuma gato ku ngingo ya 39 agaka ka 7 n’aka 8.
Iyi ngingo agaka ka 7 kavuga ko byibuze iyo abagera kuri 50% by’abagize Komite Nyobozi batakiri mu nshingano, Komite Nyobozi ishobora kuzuza iyo myanya kugeza habaye inteko rusange hagagotorwa ababasimbura.
Agaka ka 8 kavuva ko iyo abarenze 50% batakiri mu nshingano, abasigaye muri Komite Nyobozi bagomba gutumizamo inama y’inteko rusange idasanzwe mu gihe cyateganyijwe. Muri icyo gihe nibo baba bari mu nshingano.
Ukurikije aya mategeko, Komite Nyobozi ya FERWAFA izagumaho ahubwo Inteko Rusange niba hazabaho amatora yo gusimbuza Shema Ngoga Fabrice gusa.
Byasaba iki ngo na Komite Nyobozi ye yegure?
Icyo byasaba nta kindi, ni uko byibuze abari hejuru ya 50% bashobora kwegura nabo nabo bakava muri Komite Nyobozi ya FERWAFA nk’uko byagenze ubwo Nizeyimana Mugabo Olivier yeguraga.

Ibitekerezo