Siporo

Papa yagize ibihe bye mu Mavubi, ubu ni igihe cyanjye - Emeran Noam

Papa yagize ibihe bye mu Mavubi, ubu ni igihe cyanjye - Emeran Noam

Umuhungu w’umunyabigwi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Emeran Fritz Nkusi, Emeran Noam yavuze ko nubwo igihe cya se mu Mavubi cyarangiye, ari igihe cye ngo akomereze aho yari ageze.

Emeran Noam aganira n’itangazamakuru yavuze ko se yakinnye amarushanwa nk’aya rero na we akaba ari cyo gihe cye cyo kwita ku ikipe y’igihugu Amavubi.

Ati "Nk’uko nabivuze mbere, ibihe papa yagize byari nk’ibi, ubu ni igihe cyanjye cyo kwita cyane ku ikipe y’igihugu."

Yavuze ko ubu yiteguye gutanga 100% kugira ngo arebe ko bahesha u Rwanda itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 ndetse banatere ishema Abanyarwanda.

Ati "Ku bijyanye no gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, uyu munsi ndi hano kugira ngo ngerageze ntange byose mfite ku bw’iyi kipe tubone itike dutere ishema Abanyarwanda, tube twanagera kubirenze ibyo kandi tuzatanga 100%."

Emeran kandi yavuze ko yari abizi neza ko azakinira u Rwanda ariko impamvu yatinze ni uko yari ategereje igihe cya nyacyo ubu rero akabona ari bwo kigeze.

Noam yavuze ko ubu igihe cye mu Mavubi kigeze ngo atangire kwandika amateka
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top