Imyidagaduro

Pastor Christopher ufite inzozi zo kubaka ishuri ry’umuziki rigezweho yasubiyemo indirimbo yise ‘Ndiho’

Pastor Christopher ufite inzozi zo kubaka ishuri ry’umuziki rigezweho yasubiyemo indirimbo yise ‘Ndiho’

Pastor Christopher Ndayisenga ufite inzozi zo kubaka ishuri n’inzu itunganya umuziki bigezweho mu Rwanda yasubiyemo indirimbo yise ‘Ndiho’ mu rugendo avuga ko yatangiye agamije guha agaciro ibihangano bye.

Pastor Ndayisenga uvuga ko yatangiye umuziki abihuza n’impano yari afite yo kuririmba kugeza ubu yasanze akwiye kubyaza umusaruro mu rwego rwo kwagura ivugabutumwa no kuzana abantu kuri Kirisito.

Ahagana mu mwaka wa 1988 nibwo impano yo kuririmba ya Past. Christopher yatangiye kunugwanugwa, ikaba yaraje kwigaragaza ubwo yari afite imyaka irindwi (7) y’amavuko gusa.

Yagize ati “Ndibuka ko najyaga ndyama nkarota indirimbo nkabyuka nkaririmba iyo ndirimbo nkashaka abantu bakamfasha kuyandika kuko nari ntarakamenya neza kwandika”.

Mu mwaka wa 1994, Past. Christopher wabarizwaga mu Karere ka Musanze aho yakoreraga umurimo w’Imana muri Korali yitwaga “Komeza ubutumwa” yo mu Itorero rya ADEPR nyuma aza kuyivamo mu 1995 yerekeza mu yindi Korali yitwa “Intumwa” yo mu Karere ka Musanze, iyo korali akaba ari nayo yatangiriyemo gucuranga kuko yabikundaga cyane.

Pastor Christopher yatangarije ikinyamakuru ISIMBI.rw ko iyi Korali yaje kumubonamo impano yo gucuranga nibwo bahise bamushyira ku rutonde rw’abagombaga kwiga umuziki muri.

Yagize ati “icyo gihe nibwo natangiye kwiga neza umuziki navuga ko impano yanjye yatangiriye aho kwaguka ntangira guhimba no gucuranga kuko ndi no mu bantu bambere bahimbiye Korali Intumwa indirimbo”.

Ahagana mu mwaka wa 2000 nibwo Christopher yatangiye kuririmba ku giti cye atangira gutungurwa no kumva bimeze neza, bigeze mu 2012 nibwo yashyize ahagaragara album ye ya mbere y’amashusho yari igizwe n’indirimbo umunani (8).

Kugeza ubu akaba atangaza ko ageze kure umurimo wo gusubiramo izi ndirimbo ngo zijyane n’urwego rugezweho rw’umuziki, akaba amaze gushyira ahabona indirimbo “Ndiho” ibimburiye izindi, ariko akaba akomeje no gutegura alubumu ya kabiri nshya na yo azagenda ashyira ahagaragara indirimbo imwe imwe.

Ibi byamuhaye imbaraga zo guhita yerekeza mu ishuri rya muzika , ari naho yigiye gucuranga saxophone, igikoresho yari amaze kubona ko cyatinywe n’abatari bake. Saxophone, ni kimwe mu bikoresho bya muzika bitamenyerewe hano mu Rwanda ndetse no hanze harwo, aho uzasanga gicurangwa n’umugabo kigasiba undi.

Ibi Past. Christopher yemeza ko yabikoze agamije kurushaho kunoza izari inzozi ze.
Kuri ubu avuga ko icyo ashyize imbere kurusha ibindi ari uguhindura amahanda abinyujije mu muziki no kuririmba ibi kandi akabifatanya n’ishingano afite za gishumba, kuko kuri we bizarushaho kugenda neza.

Past. Christopher avuga ko nyuma yo kurangiza ishuri arya muzika muri Kigali Music School afite intumbero yo gukomeza gutanga ubu bumenyi ku bandi no gufasha abahanzi gukora ibihangano mu buryo bugezweho.

Yagize ati “Mfite intego yo gutangiza ishuri rya muzika hamwe n’inzu itunganya umuziki byose bikora mu buryo bugenzweho. Ni ibintu byitonderwa bisaba igihe, ubumenyi buhagije, aho bizakorerwa, kugira ngo bizabe bifite itandukaniro n’ibindi, cyangwa se biri ku rwego rw’ibizaba bigezweho icyo gihe turacyari gukusanya izo mbaraga zose.

Twababwira ko Past. Christopher afashwa mu buryo bw’imiririmbire n’umufasha we Apostle Muhongerwa Sarah Speciose ushumbye itorero Inkuge y’Amahoro (Acre of Peace church) riherereye i Masizi.

Umva hano indirimbo “Ndiho” ya Past. Christopher

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top