Andi makuru

Perezida George H.W.Bush yatabarutse

Perezida George H.W.Bush yatabarutse

George Herbert Walker Bush, wabaye Perezida wa 41 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu ku myaka 94.

New York Post yatangaje ko ufite amateka akomeye muri USA yatabarutse kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2018. Ibiro bye byanditse kuri Twitter ko “Yari arenze kuba umuntu w’igikomerezwa; yari umugabo mwiza”.

Perezida George H.W.Bush asize abana batanu, abuzukuru 17 n’abuzukuruza umunani.

George Herbert Walker Bush yabaye Visi Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika yungirije Ronald Reagan kuva mu 1981 kugeza ,mu 1989, ahita amusimbura ku butegetsi nka Perezida wa 41 w’icyo gihugu, kugeza ubwo yasimburwaga na Bill Clinton mu 1992.

Impfura ye George W. Bush yayoboye USA kuva mu 2001 kugeza mu 2009.

Perezida George H.W.Bush yari amaze igihe kinini ahanganye n’uburwayi bw’ubuhumekero buzwi nka “bronchite”. Ni kenshi yagiye ajya kuvurizwa mu bitaro bya Houston hagati ya 2012 na 2013 yahajyanwe mu bihe bitandukanye.

Muri Mutarama, ntiyabashije kwitabira irahira rya Perezida Donald Trump kubera impamvu z’uburwayi aho yamaze iminsi 12 mu bitaro kubera indwara z’ubuhumekero. Icyo gihe kandi n’umugore we Barbara Bush nawe yari mu bitaro.

Muri Mata 2017 nabwo yajyanwe mu bitaro bya mu bitaro bya Houston Methodist mu Mujyi wa Houston i Texas kugira ngo yitabweho n’abaganga.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top