R.Kelly wari umaze iminsi itatu afungiwe muri Gereza ya Cook mu Mujyi wa Chicago yarekuwe n’urukiko nyuma yo gutanga indezo y’umwe mu bana yabyaye akamusigira nyina.
Kelly yafunguwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2019 nyuma yo gutanga amadolari $161,000 yishyuzwaga nk’indezo y’umwana yabyaranye n’a Andrea Kelly wahoze ari umugore we.
Umuvugizi w’Urukiko rwo mu gace ka Cook rwafashe icyemezo cyo gufunga R.Kelly, Sophia Ansari yavuze ko uyu muhanzi yarekuwe ku gicamunsi nyuma yo gutanga amafaranga yose yishyuzwaga gusa ntiyavuze niba ari we wayishyuye.
Kelly akiva mu buroko, yabwiye isinzi ry’abanyamakuru bari bamutegereje ati “Mbijeje koi bi byose tugiye guhita tubikemura, icyo nicyo gikomeye navuga aka kanya.”
Nta byinshi yabwiye abanyamakuru. Ku muryango wa gereza, hari abafana benshi bari baje kumwakira, umwe muri bo w’umugore yahanitse ijwi asaba R.Kelly ko yakwemera akamukora mu kiganza undi amwima amatwi arigendera.
Ikivunge cy’abari baje kureba R.Kelly asohoka muri gereza bavugiraga icya rimwe ko “Azahora ari umwami wa R&B”.
Ni ku nshuro ya kabiri R.Kelly afunzwe muri ibi byumweru bitatu bishize. Yaherukaga gufungwa ku wa 22 Gashyantare 2019, icyo gihe yarezwe n’abagore bane bamushinja ko yabasambanyije ku gahato mu myaka yashize bakiri bato cyane.

Ibitekerezo