Hashize icyumweru Rayon Sports y’abagore isezerewe muri ’CECAFA Women’s Champions League qualification’ gusa ntiragera mu Rwanda aho habaye ikibazo cyo guhinduza amatike y’indege.
Tariki ya 16 Kanama 2024 ni bwo iyi kipe y’abagore ya Rayon Sports yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Ethiopia gukina CECAFA igomba kuzatanga itike y’ikipe izahagararira CECAFA muri CAF Women Champions League.
Rayon Sports yatsinzwe imikino ya yo yose yo mu itsinda aho yahereye kuri CBE WFC yo muri Ethiopia ibatsinda 3-2, yakurikijeho Kenya Police Bullets ibatsinda 1-0 ni mu gihe tariki ya 22 Kanama 2024 yasoreje kuri Yei Joints yo muri Sudani maze ibatsinda 2-1.
Ubundi iyo ikipe isezerewe nka gutya ihita yitahira ariko kuri Rayon Sports ntabwo yahise iza ndetse iracyari muri Ethiopia.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko bajya kugenda bakatishije amatike y’indege ku itariki yo kugaruka bavuga ko bakatishije iya nyuma y’irushanwa, irushanwa rizarangira tariki ya 29 Kanama 2024, bavuye mu Rwanda bizeye kugera ku mukino wa nyuma.
Amakuru ISIMBI ikesha umwe mu bantu bari muri iki gihugu ni uko Namenye Patrick wagiye ayoboye delegasiyo yageragaje guhinduza itike ariko basanga birahenze cyane aho kompanyi yabakatiye amatike yababwiye ko byibuze kugira ngo bahindurirwe itike bagomba kwishyura amadorali 120 ku muntu, basanga ari menshi batayabona gusa byitezwe ko bahagaruka uyu munsi bagaruka mu Rwanda.

Ibitekerezo