Siporo

Rayon Sports yemeye bumwe mu busabe bw’abakinnyi ba yo

Rayon Sports yemeye bumwe mu busabe bw’abakinnyi ba yo

Nyuma y’uko abakinnyi ba Rayon Sports bandikiye iyi kipe bayimenyesha ko batishimiye icyemezo cyo kubahagarikira imishahara bakabasaba kwisubiraho, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko ibyemezo bafashe bizagumaho ariko ukwezi kwa Werurwe 2020 bakazaguhembwa kuko bagukoze.

Tariki ya 20 Mata 2020, ubuyoozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwandikiye abakinnyi bubamenyesha ko amasezerano ya bo abaye ahagaze bitewe n’icyorezo cya COVID-19, bakaba batazahembwa guhera ku kwezi kwa 3/2020 kugeza igihe icyorezo kizarangirira.

Binyuze kuri kapiteni w’iyi kipe bahise bandikira ubuyobozi bw’iyi kipe babumenyesha ko batishimiye icyemezo bafashe cyane ko bagifashe batabagishije inama nk’uko bigaragara mu ibaruwa FIFA yandikiye FERWAFA, babasabye kwisubiraho cyangwa bakagana inzira y’amategeko kuko ari yo abarenganura.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa ndende turi bubone hasi ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasubije Rutanga Eric mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Mata 2020, perezida wa Rayon Sports yamubwiye ko n’ubwo FIFA yagiye izo nama ariko na none ishingiye ku bubasha ihabwa n’amategeko yemeje ko COVID-19 ari impamvu ntakumirwa(Cas de force majeure), kandi ku mategeko ya FIFA arebena na COVID-19 hari aho bavuga ko ku mpaka zijyanye n’amasezerano harebwa amategeko agenga umurimo mu gihugu.

Yifashishije itegeko ry’umurimo mu Rwanda ku ngingo ya 92, yababwiye ko ivuga ko iyo uruhande rumwe rudashoboye kubahiriza amasezerano ku mpamvu zitaruturutseho kubera ko habuze ikintu amasezerano yari ashingiyeho cyangwa indi mpamvu ntarengwa kandi itunguranye(cas de force majeure), ishingano y’urwo ruhande ivaho.

Yanibukije kandi aba bakinnyi ko n’ubwo bavuze ko bafashe umwanzuro batabaganirije atari byo kuko babiganiriyeho ubwo bari bamutumiye ku rubuga wa WhatsApp tariki ya 9 Mata 2020.

Yavuze kandi n’ubwo bari bababwiye ko batazahembwa ukwezi kwa 3 basanze atari byo kuko ukwezi kwa Werurwe barakoze, bakaba batazahembwa amezi batakoze, bivuze ko bazishyurwa umushahara w’ukwezi kwa Gashyantare na Werurwe ariko ukwa Mata ntibazahembwa.

Yabijeje ko bazakomeza kubana na bo muri ibi bihe bya COVID-19 kugira ngo hatazagira umukinnyi uhura n’ikibazo nk’uko biyemeje kubafasha muri ibi bihe.

Dore ibaruwa yasubijwe abakinnyi

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top