Umutoza w’umunya- Brazil utoza ikipe ya Rayon Sports, Robertinho ashoboara gusubira muri iki gihugu mbere y’umukino wo kwishyura na Al Hilal, ni nyuma y’uko atarasinya amasezerano nk’umutoza mukuru.
Nyuma yo guhesha Rayon Sports igikombe cya shampiyona umwaka w’imikino wa 2018-2019, akaba ari nabwo yari asoje amasezerano muri Rayon Sports, Robertinho ntiyumvikanye na Rayon Sports ku ngingo yo kongera amasezerano, byatumye asubira muri Brazil aho yamaze igihe kirenga ukwezi.
Muri Nyakanga 2019, byatangajwe ko Robertinho yamaze kumvikana na Rayon Sports ndetse ko agiye kugaruka gutoza iyi kipe, yaragarutse ndetse atangira gutoza aho yatangiriye ku mikino Nyafurika ya CAF Champions League anganya na Al Hilal 1-1.
Amakuru agera ku kinyamakuru Isimbi.rw, avuga ko uyu mutoza wari wemerewe ibihumbi 4 by’amadorari y’Amerika nk’umushahara atarasinya, ndetse bikaba bivugwa ko ashobora kwisuburira muri Brazil mbere y’umukino wo kwishyura wa Champions League, Rayon Sports izasuramo Al Hilal tariki ya 23 Kanama 2019.
Isimbi.rw, ivugana n’umuvugizi wa Rayon Sports, Jean Paul Nkurunziza yavuze ko nk’ubuyobozi buzi ko Robertinho ari umutoza wa Rayon Sports, kuko bamaze kumvikana hasigaye gusinya gusa.
Yagize ati"Robertinho ni umutoza wa Rayon Sports. Ni umutoza wacu mu gihe cy’umwaka, yaje twamaze kumvikana buri kimwe kandi urabizi amasezerano ya mbere ni ayo abantu bumvikana hagati yabo, gusinya ku mpapuro biza ari inyongera ari nk’umuhango."
Yakomeje agira ati"Robertinho yavuye mu biruhuko asanga duhuze turimo gutegura umukino wa Al Hilal, na we nibyo yahise ajyamo atoza ikipe, ndetse n’ubu akomeje gutegura umukino biranantunguye kumva ko azagenda. Yadusanze muri ibyo byose rero hari hataraboneka umwanya ngo impande zombi zicare asinye."
Rayon Sports ikaba yijeje abakunzi bayo ko uyu mutoza wabahesheje igikombe cya shampiyona umwaka w’imikino wa 2018-2019, akabageza muri 1/4 cya CAF Confederations Cup akiri umutoza w’iyi kipe.
Yagiranye ibihe byiza n’iyi kipe
)
Ibitekerezo
nshimiyimana gabriel
Ku wa 14-08-2019Umutoz wacu rwose bamuhe amasezerano