Asubiza abarimo perezida w’ikipe ya Gasogi United ari we Kakooza Nkuriza Charles[KNC] bavuze ko adashoboye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu, Rubanguka Steve yamusubije ko mu gihe umuntu afite inzozi adakwiye kureka injiji kumubuza kuzigeraho.
Rubanguka Steve amaze igihe ahamagarwa mu ikipe y’igihugu ariko ntagire amahirwe yo gukina, byatumye benshi bibaza ku rwego rwe ndetse n’impamvu umutoza amuhamagara abizi ko atazamukinisha.
Ku wa 24 Werurwe 2021, mu mukino Amavubi yatsinzemo Mozambique 1-0, Rubanguka Steve yakinaga umukino we wa mbere mu ikipe y’igihugu, aho yakinnye iminota 45.
Mu cyumweru gishize, KNC yavuze ko igihe kigeze ko abantu bareka kwizirika ku bakina hanze cyane nka Rubanguka kuko hari abakinnyi ba Gasogi benshi bamurusha.
Ati“njyewe ntekereza ko igihe kigeze y’uko twivanamo ngo abantu bavuye hanze, nk’uriya muhungu Rubanguka nta mukinnyi n’umwe wo mu Rwanda ukina hagati aruta, ntaruta Kaneza, ntaruta Wanyama Byumvuhore Tresor, ntaruta Hakim Dieme, ibyo ndabivuga si uko ari abakinnyi ba Gasogi, bose bamuri hejuru, ibyo byo kuvuga ngo abantu bavuye hanze mubivemo mutoranye ikipe abakinnyi barahari.”
Abinyujije kuri page ye ya Facebook, Rubanguka Steve yavuze ko mu gihe ufite inzozi udakwiye kureka injiji zikuzitira kuko abaguseka uyu munsi ari bo bazaza kukubaza uko wabigenje mu gihe uzaba wagize urwego ugeraho.
Ati“ Niba ufite inzozi, ntukemere ko injiji izikuvugishaho. Kubera ko abantu bagushidikanyaho, baguseka, cyangwa bavuga ko ibyiza bitakuremewe, ni bo bantu bazakugarukira gake gake bakubaza uko wabikoze banakugisha inama. Guma ku ntego yawe kandi ukomeza ukore cyane nshuti.”
Rubanguka Steve akinira ikipe ya AE Karaiskakis yo mu cyiciro cya 2 mu Bugereki, yayigiyemo muri Kanama 2020, nyuma yo gutandukana na Patro Eisden yo mu Bubiligi.

Ibitekerezo
Bobo
Ku wa 4-04-2021Knc agabanye amagambo steve njye naramukurikiranye afite umupira knd nahabwa umwanya uyu petit ni un vrai recuperateur like lampard kuko aratuje knd afite imbaraga.knc reka ibigambo pe ureke ubuswa wiyobya mashami.
Didi
Ku wa 1-04-2021KNC reka uyu musore arashoboye ahubwo ahanwe igihe ntanumu ntuwohagati wumuhanga utuje dufite wowe ukunda byacitse nogutumagura ibipira wakomeje itangazamakuru ukareka abana burwanda bashaka gutangumusanzu wanjijijwe
Munanira
Ku wa 31-03-2021Ariko kenisi abona ibintu byose byaba mumahugu kweli ngaho kuko yabonye ibyo afite abihuguje yagizengo na football nayo yahuguza nkuko yabigenje ahubwose abo bakinnyi kobatava muri gasogi ngobajye abandi kobazi umupira jyewe mbanumva uyumugabo yaravangiwe pe simbabeshye nagabanye amahari ubuse rubanguka yabagize gute kweli nareke kugenda kumuntu
-xxxx-
Ku wa 30-03-2021ff
NIYONZIMA
Ku wa 29-03-2021Andika Igitekerezo Hano