Nyuma yo gutandukana na APR FC, Ruboneka Jean Bosco yamaze kwerekeza mu ikipe Al Tahaddi Sporting Club Benghazi ikina mu cyiciro cya mbere muri Libya.
Uyu mukinnyi uheruka gusoza amasezerano muri APR FC akaba atari afite ikipe guhera Kamena 2026.
Ntabwo yigeze yumvikana na APR FC kuba yayongerera amasezerano aho amakuru avuga ko ibyo yifuzaga n’ibyo bamuhaga atabyishimiye maze impande zombi zihitamo kudakomezanya.
Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati wari umaze imyaka 6 muri APR FC, yamaze kuba yumvikana na Al Tahaddi Sporting Club Benghazi yo mu cyiciro cya mbere muri Libya.
Ruboneka w’imyaka 27, yageze muri APR FC muri 2020 avuye muri AS Muhanga aho yageze afata umwanya ubanza mu kibuga ndetse atangira guhamagarwa mu ikipe y’igihugu.
Ruboneka Bosco yabonye ikipe nshya

Ibitekerezo