Sinema

Bijoux wo muri Bamenya bivugwa ko yatandukanye n’umugabo, yateje urujijo

Bijoux wo muri Bamenya bivugwa ko yatandukanye n’umugabo, yateje urujijo

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24 ariko agahita abukuraho, Munezero Aline [Bijoux], yashyize benshi mu rujijo avuga ko umuntu agomba kubana cyangwa guteretana n’umuntu umwumva.

Ni nyuma y’uko uyu mukobwa wakunzwe muri filime y’uruhererekane ya Bamenya yakoze ubukwe na Lionel Sentore ariko bikaba bivugwa ko batakibana.

Ubukwe bwa bo bwabaye tariki ya 8 Mutarama 2022, nyuma y’iminsi mike byavuzwe ko batandukanye ndetse ni yo urebye ku mbuga nkoranyambaga za bo nta n’umwe ugikurikira undi, buri umwe yasibye amafoto bari kumwe harimo n’ay’ubukwe.

Mu butumwa butamaze umwanya munini kuri Instagram Story ye, Munezero Aline yashyize mu rujijo bibaza icyo yashakaga kuvuga.

Yifashishije ifoto y’amaboko abiri yambaye isaha yagize ati "teretana n’umuntu ugushaka, umuntu uha agaciro igihe cya we, ukora ibishoboka byose ngo akumenye anakumve, ukumva akanagushyigikira, umuntu wishimira kumarana igihe na we, utuma wumva udasanzwe, utuma wumva ukenewe kandi unakunzwe."

Ntabwo bizwi niba ari ubutumwa yageneye umugabo we cyangwa se yaba ari mu rukundo rushya.

Bakoze ubukwe nyuma y’uko ku mugoroba wo ku wa 16 Ukuboza 2021, muri Kigali Serena Hotel, Lionel Sentore yari yamwambitse impeta y’urukundo, ni mu muhango warahuriranye n’isabukuru y’amavuko y’uyu mukobwa.

Ubutumwa bwashyize benshi mu rujijo
Bijoux bivugwa ko yatandukanye n'umugabo we
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top