Sinema

Joel Karekezi yabonye igihembo gikomeye i Luxor

Joel Karekezi yabonye igihembo gikomeye i Luxor

Filime ‘Mercy of The Jungle’ ya Joel Karekezi yegukanye igihembo ‘The Silver Mask of Tutankamun’ mu iserukiramuco Luxor African Film Festival ryaberaga mu Misiri.

Iri serukiramuco ryatangiye kuva taliki 15 kugeza 21 Werurwe 2019, ryibandaga kuri filime zakozwe n’Abanyafurika.

Karekezi yanditse kuri Facebook agira ati "Filime yacu Mercy of the Jungle yatsindiye igehembo gikomeye cyane cya The Silver Mask of Tutankamun mu iserukiramuco Luxor African Film Festival. Ndashimira byimazeyo abayikinnyemo, abafatanyabikorwa, itsinda ryamfashije kuyikora, n’abandi bose badufasha buri munsi.”

Karekezi ni umwe mu banditsi b’amafilime unaziyobora akaba n’umushoramari [Producer] muri sinema. Amaze gukora filime zirimo Imbabazi [The Pardon], Mercy Of The Jungle n’izindi.

Iki gihembo kije cyiyongera ku kindi cyo mu rwego ruhanitse yahawe mu iserukiramuco Fespaco riheruka kubera i Ouagadougou. Joël Karekezi yahawe igihembo nyamukuru cya l’Étalon de Yennenga, yafatanyije na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame kucyakira.

Filime Mercy Of The Jungle ya Joel Karekezi mu Ukuboza 2018, yegukanye ibihembo bibiri mu iserukiramuco ribera muri Maroc ryitwa Khouribga African Film Festival.

Mercy of the Jungle ni filime irimo abakinnyi nka Marc Zinga, Stéphane Bak, Ibrahim Ahmed Pino , Nirere Shanel , Kantarama Gahigiri n’abandi batandukanye.

Muri Nzeri iyi filime yerekanwe bwa mbere mu iserukiramuco mpuzamahanga rya Toronto International Film Festival muri Canada. Yanerekanwe mu yandi maserukiramuco atandukanye i Burayi.

Muri Luxor yahakuye igihembo gikomeye
Karekezi yaherukaga guhabwa igihembo cya l’Étalon de Yennenga muri Fespaco
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top