Sinema

Killaman yahundagajeho imitoma umugore we

Killaman yahundagajeho imitoma umugore we

Umukinnyi wa filime Niyonshuti Yannick wamamaye nka Killaman, yayete imitoma umugore we Umuhoza Shemsa amushimira kuba yaramwihanganiye akamuba hafi, akamuremamo icyizere akaba yaratumye yitwa Papa.

Ni mu butumwa Killamam yageneye umugore we abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yasangije abamukurikira ifoto ari kumwe n’umufasha we, ayikurikiza amagambo meza amubwira ko amukunda ndetse amushimira.

Yagize ati ’’Umuhoza, umufasha wanjye, mama w’abana wanjye, ubutunzi bwanjye, byose kuri njye ndagukunda cyane mukunzi warakoze kunyihanganira ukamba hafi ukandemamo icyizere, warakoze gutuma nitwa papa, warakoze gutuma mba umugabo, warakoze cyane kumba hafi, warakoze peeeee. Ndagukunda cyaneee.

Killamam n’umugore we Shemsa bamaze imyaka umunani babana nk’umugabo n’umugore. Si ubwa mbere Killamam ashima umugore we kuko babanye mu bihe bitiroshye amukunda mu bucyene ibituma Killamam ahora amushimira.

Killamam yateye imitoma umugore we

RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top