Sinema

Mama Nick wo muri City Maid nyuma y’igihe gito akoze impanuka, yapfushije umuhungu we

Mama Nick wo muri City Maid  nyuma y’igihe gito akoze impanuka,  yapfushije umuhungu we

Mukakamanzi Beatha ukina ari Mama Nick muri filime y’uruhererekane yitwa City Maid ari mu gahinda gakomeye ko gupfusha umwana we w’umuhungu.

Amakuru y’uko uyu mwana w’umusore yitabye Imana, yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Gicurasi 2023 ari nawo munsi yapfiriyeho.

Yitabye Imana nyuma y’iminsi mike arwaye. Mu butumwa bwa nyina bwuzuyemo ahahinda, yagize ati "Mwana wanjye warariwe urihangana ukomera gisirikare kugeza ku munota wa nyuma, ariko Imana yagukunze kuturusha. Ugiye tukigushaka ariko twizeye ko aho ugiye ariho heza. Imana ikwakire mu bayo.”

Abuze umuhungu we na we atarakira imvune yatewe n’impanuka ikomeye yakoze tariki 11 Werurwe 2023 akaba agendera mu kagare.

Mama Nick wakinnye muri filime zitandukanye zirimo ’Intare y’Ingore’, ’City Maid’ yitiriwe, afite abana 6 ndetse n’abuzukuru 5.

Mama Nick ari mu gahinda gakomeye ko gupfusha umwana we
Umuhungu we yari amaze iminsi arwaye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Mukwiye
    Ku wa 2-09-2023

    Nagahinda gakomeye

  • Fifi
    Ku wa 21-05-2023

    Yihangane kandi umwana we imana imuhe iruhukoridashira

  • Fifi
    Ku wa 21-05-2023

    Yihangane kandi umwana we imana imuhe iruhukoridashira

  • Bance
    Ku wa 20-05-2023

    Ese uwitabye Imana ntamazina yagiraga komwatubwiye ayumubyeyi we gusa?
    Niyigendere kuko mwisi siwacu.

  • Eric
    Ku wa 20-05-2023

    Yihangane

  • Eric
    Ku wa 20-05-2023

    Yihangane

  • Eric
    Ku wa 20-05-2023

    Yihangane

  • Eric
    Ku wa 20-05-2023

    Yihangane

  • Eric
    Ku wa 20-05-2023

    Yihangane

  • Ntivuguruzwa Danny
    Ku wa 20-05-2023

    Ni hanganishije mama nick imana imibehafi mubibazo byose Ari gucamo yihangane bimutere kunesha tukiri mwisi dufashe igihe muntambara

  • Dushimiyimana annuarite
    Ku wa 19-05-2023

    Imana imwakire mubayo

IZASOMWE CYANE

To Top