Sinema

Soleil wamamaye muri Bamenya nyuma y’imyaka2 agiye kuyigarukamo

Soleil wamamaye muri Bamenya nyuma y’imyaka2 agiye kuyigarukamo

Uwase Delphine wamamaye nka Soleil muri filime y’uruhererekane ya Bemenya, nyuma y’igihe kinini atagaragara muri iyi filime, yemeje ko agiye kongera kuyigaragaramo.

Soleil ukina muri iyi filime ari umugore wa Kanimba bakoranye ubukwe, yari amaze imyaka 2 atagaragara muri iyi filime.

Soleil ubu ukina ari umugore utavugirwamo, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko yagarutse muri iyi filime y’uruhererekane ndetse ko agace kazakurikiraho azaba akarimo.

Ati "Soleil wanyu yagarutse duhurire mu gace [episode] gashya gataha ka Bamenya. Ndabakunda."

Agace gashya Soleil aheruka kugaragaramo kasohotse tariki ya 22 Nzeri 2020 akaba yaravuye mu rugo kwa Kanimba avuga ko afite urugendo agiyemo, kuva icyo gihe yari yongera kuyigaragaramo.

Soleil ukina ari umugore wa Kanimba, agiye kongera kugaruka muri Bamenya
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Prince
    Ku wa 28-04-2023

    Yitwa nde kuri IG muraho neza ark

IZASOMWE CYANE

To Top