Siporo

Abasifuzikazi 7 bakurura abagabo kurusha abandi (AMAFOTO)

Abasifuzikazi 7 bakurura abagabo kurusha abandi (AMAFOTO)

Abasifuzi b’umupira w’amaguru bagira uruhare rukomeye ku mukino kuko ni bamwe baba bafite inshingano zo gusnyira mu bikorwa amategeko y’umukino, muri ibi bihe abasifuzikazi bamwe na bamwe bagiye bakururura benshi bitewe n’imiterere yabo.

Muri iyi nkuru twifashishije inkuru z’ibinyamakuru bitandukanye, tugiye kugaruka ku basifuzi n’abahoze ari bo 7 bakurura abagabo cyane kurusha abandi.

Fernanda Colombo Uliana – Brazil

Fernanda Colombo Uliana w’imyaka 33, yari umusifuzi wo ku ruhande (bamwe b’ibitambaro), asifura mu cyiciro cya mbere muri Brazil (Campeonato Brasileiro Série A).

Imiterere nk’iy’abanyamideli bituma agaruka mu mitwe ya benshi ndetse binatuma akurura abagabo cyane, si ibyo gusa kuko ni n’umuhanga mu byo akora, inzozi ze kwari ugusifura kugera ku rwego rwo hejuru muri Brazil.

Sian Massey – U Bwongereza

Sian Massey ni umusifuzikazi w’umwongereza wo ku ruhande w’imyaka 38, asifura mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza (Premier League). Ni umusifuzi wagiye usifura imikino ikomeye irimo UEFA Women’s Champions League ndetse n’imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi.

Yatangiye kugaruka cyane mu itangazamakuru muri 2013 ubwo yatumaga myugariro wa Manchester, Rafael ahabwa ikarita itukura kubera ikosa yari akoreye David Luiz wa Chelsea.

Elena Tambani – Italy

Ni umunyamideli akaba n’umusifuzi w’umutaliyani, ni umwe mu basifuzi barangaza benshi iyo ari mu kibuga akora akazi ke. Abakunzi benshi ba ruhago bamufata nk’umusifuzi mwiza ku Isi.

Lucy Oliver – U Bwongereza

Lucy Oliver ni umwongerezakazi w’umusifuzi w’imyaka 33 wanabayeho umwalimu, na we ari ku rutonde rw’abasifuzi bakurura abagabo. Azwi cyane muri 2020 ubwo yatangazaga ko hari uwagerageje kumutera ubwoba binyuze kuri Twitter bigatuma ahindura imirere y’urukuta rwa Twitter ye (setting) ku buryo azajya yakira ubutumwa bw’abantu akurikira gusa.

Claudia Umpierrez – Urguay

Nubwo akuze, afite imyaka 40 ariko burya koko imyaka ni imibare, na we ari ku rutonde rw’abasifuzi bakurura abagabo. Ni umugore uzwiho kwita ku mubiri we aho afata siporo nk’ikintu cy’ingenzi kuri we, yashatse n’umutoza yishyura ku kwezi ubimufashamo ku buryo umubiri we udatana.

Kattie Patterson - Australia

Afite imyaka 27 y’amavuko, isura ye n’ubwiza bwe bimushyira kuri uru rutonde rw’abasifuzikazi bakurura igitsina gabo.

Si ibyo gusa kuko ni umuhanga mu kazi ke akora kuko ni we musifuzi wa mbere w’umugore wanditse amateka yo gusifura umukino w’icyiciro cya mbere mu bagabo muri shampiyona ya Australia.

Claudia Rimani - Italy

Yahoze ari umusifuzikazi, ubu afite imyaka 41 ukomoka mu Butaliyani, yasifuye imikino itandukanye yaba muri Seria A na Serie B. Ni ubwiza bwe n’imiterere ye byatumye mu bihe bitandukanye agenda agaruka mu mitwe y’inkuru mu binyamakuru bitandukanye.

Mu 2006, yaje kugaragara ku rutonde rw’abakobwa cyangwa abagore 100 bakurura abagabo kuruhusha abandi ku Isi rwashyizwe hanze na GQ, Maxim, na Playboy.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top