Siporo

Kaboy wa Rayon yahishuye uko nyina yarenganye agafungwa ashinjwa kumufungisha, iby’urukundo rwe n’umusore w’inzozi ze uko yaba ameze

Kaboy wa Rayon yahishuye uko nyina yarenganye agafungwa ashinjwa kumufungisha, iby’urukundo rwe n’umusore w’inzozi ze uko yaba ameze

Rutahizamu wa Rayon Sports y’abagore, Mukandayisenga Jeannine benshi bakunda kwita Kaboy, yavuze ko ikintu cyamubabaje mu buzima ari uburyo nyina yafunzwe azira ubusa, umuryango we ukavuga ko ari we wamufungishije kuko bamufashe arimo amushakira ibyangombwa.

Mukandayisenga Jeannine yavutse tariki ya 2 Kamena 2004, avukira mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Nyagatare. Avuka mu muryango w’abana 9 umwe akaba yaritabye Imana, basigaye ari abahungu 2 n’abakobwa 6. Ababyeyi bombi aracyabafite.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Kaboy yavuze ko we n’abavandimwe be batigeze babura ibibatunga kuko ababyeyi ba bo ari abahinzi borzoi, bababoneraga ibyo bashaka byose.

Ubwo yari ageze mu wa Kabiri w’amashuri yisumbuye yahise ayahagarika kuko ikipe yakiniraga y’Inyemera WFC, yabishyuriraga amafaranga y’ishuri yababwiye ko ubushobozi ntabwo itagishoboye kubarihirira ishuri.

Ati “Njye kuko nari nzi gukina baravuze ngo ninjya mu rugo andi makipe azamfata anyishyurire, ni ko guhita bajya kunyishyurira imyuga. Nize ibijyanye no gukora imisatsi n’inzara.”

Yakunze umupira w’amaguru ubwo yari akiri umwana, akina mu muhanda akinana n’abahungu, yagize amahirwe ababyeyi be ntibabimubujije ahubwo bamusabaga kubanza gukora imirimo ye kare mbere yo kujya gukina.

Inyemera WFC yayigezemo muri 2022 ayikinira imyaka 2, ari nabwo Rayon Sports yahitaga iza kumuganiriza, ibintu yishimiye kuko ari ikipe yakundaga cyane.

Ati “byahise bintera imbaraga kuko nari ngiye kujya mu ikipe nakuze nkunda, numvaga ko ngomba gukora cyane n’aho nkitwara neza tugashimisha abakunzi ba Rayon Sports.”

Yakomeje avuga ko ari ibintu byiza kuba yarabashije kwegukana ibikombe bibiri mu mwaka umwe, akanaba rutahizamu watsinze ibitego byinshi.

Ati “ni ibintu byiza kuba ku mwaka wa mbere naratwaye ibikombe 2, shampiyona n’icy’Amahoro kandi ari byo bikombe bikinirwa mu Rwanda, nkabitwara kandi twarahuye n’andi makipe, navuga ko ari ibintu byiza cyane.”

Avugako intego ze mu mupira w’amaguru ari ukujya gukina hanze y’u Rwanda, akabikora nk’uwabigize umwuga bikaba byamufasha gutera imbere ndetse akaba yanateza imbere umuryango we.

Uyu rutahizamu, bahimbye Kaboy umuntu agenekereje mu kinyarwanda ni Gahungu, yavuze ko ari izina yakuye i Gicumbi aho yakiniraga Inyemera, byabanje kumubabaza ariko nyuma arabyakira.

Ati “Iryo zina ryaturutse i Gumbi aho nakinaga, abakinyi twakinanaga ni bo babashije kurinyita kuko buri mukinnyi bitewe n’uko akina, imyitwarire ye cyangwa imiterere ye, bamwita akazina babona nyine kagendanye na we, rero barebye imiterere yanjye n’imikinire yanjye babona ndi Kaboy.”

“Nabanje kubabuza, nkababwira ngo nitwa Jeannine, nitwa Jeannine ariko barambwira ngo buri mukinnyi hano aba afite izina twamwise, narabyakiriye numva ko aho nzajya hose bazajya barinyita. Nta pfunwe bintera kubera ko ari izina ry’akabyiniriro, ubasha kurinyita nditaba n’unyise amazina yanjye nditaba.”

Yavuze ko ajya ahura n’abantu bamuca intege bamubwira ko ntaho azagera, rimwe bakamubwira ko bazamwirukana kuko ari umuhungu.

Ati “Barahari, na n’ubu ndumva bagihari, gusa abo mba numva bashaka kunca intege mbagendera kure, nkareba abangira inama nzima, mu buzima ntabwo abaguca intege babura. Bamwe baba bambwira ngo ntuzagera kure, abandi ngo wowe uri umuhungu tuzakwirukana muri shamiyona, ariko na none ni abafana ntabwo wakita ku byo bavuga.”

Mu bwana bwe abana bagenzi be bakundaga kumuserereza ko ari umuhungu, gusa ntabwo yarwanaga na bo ahubwo yabagenderaga kure. Gusa ngo byaberaga hanze ariko yagera mu rugo akigira nk’aho ntacyabaye kuko atari no kubibwira ababyeyi be.

Ku ngingo yo kuba afite umukunzi, yavuze ko nta we ndetse nta n’uwo yigeze agira, gusa ngo arabiteganya nubwo atari vuba.

Ati “Oya ntabwo nigeze nkundanaho. Muri iyi minsi ntabwo mbiteganya kuko ndacyarimo gushakisha ubuzima, ibyo bizaza nyuma.”

Agaruka ku musore w’inzozi ze, yagize ati “Ni umusore mwiza, ushyitse ukunda ubuzima bwose kandi udakunda kwishyura hejuri, ukunda kwiyoroshya ahantu hose, wubaha.”

Yahishuye ko niyo yaboneka aka kanya atiteguye kujya mu rukundo kuko hari ibyo atarakora. Ati “Biragoye kuko ubu mpugiye ku kazi kanjye, mpugiye ku hazaza hanjie.”

Kimwe mu bintu yakubitewe cyane akiri umwana, ni ukuzerera yagiye kureba umupira, yakundaga kujya kureba imikino ya Rayon Sports.

Yavuze ko ikintu cyamubabaje cyane mu buzima ari uburyo mama we yafunzwe azira ubusa kubera umuntu wamubeshyeye maze n’abo mu muryango we bakavuga ko ari we wamufungishije.

Ati “hari akabazo kabayeho ariko batubeshyera, bajya bavuga ngo ntawuburana n’umuhamba, baje kutubeshyera bitewe n’ukuntu imiryango yo mu rugo twimereye, mama bashaka kumufata ngo bamufunge, mama aravuga ngo reka njye ahantu batambona kuko ntiyari kuburana n’umuntu umuyoboye, papa ari we uburana cyangwa uwo mwana wundi abe ari we uburana nzaza birangiye.”

“Ngiye kujya mu Inyemera, basaba ibyangombwa, indangamuntu kugira ngo bankorere icyangombwa kandi papa ntabwo yari mu rugo ngo yabimfashamo, mama yaremeye ava aho ari araza ngo aje kubimfashamo, tukigera ahantu mu buyobozi ku Kagari bamufatira aho baramutwara, kuva uwo munsi abantu bo mu muryango baravugaga ngo ninjye wamutanze, ngo ninjye ubiteye bikambabaza cyane.”

Ngo mama we afunguwe yatunguwe no gusanga yarakomeje gukina umupira kuko atumvaga ko yawukomeje aho yakekaga ko yahise abireka kubera bari bafunze nyina, ngo byaramushimishije cyane ndetse aterwa ishema aho umwana we ageze.

Ikintu kimushimisha mu buzima bwe ni uko agifite ababyeyi be bombi kandi bamushyigikira mu kazi ke ka buri munsi, bagaterwa ishema n’ibyo akora.

Yari afite intego yo kuba mu gihe atabashije gukina umupira w’amaguru ko yari kuba umusirikare akagira uruhare mu kurinda ubusugire bw’igihugu cye.

Kaboy avuga ko yamaze kwakira iri zina bamuhimba
Ashengurwa no kuba mama we yarafunzwe arengana n'umuryango we ukamushinja kumufungisha
Ni umukinnyi ufite intumbero zo kugera kure kandi akagera kuri byinshi abikesha ruhago
Rayon Sports nk'ikipe yakuze afana, yishimiye cyane kuba ayikinira
Ni rutahizamu ugora abakinnyi ba buri kipe bahuye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top