Siporo

Rayon Sports itegereje rutahizamu wakinaga i Burayi

Rayon Sports itegereje rutahizamu wakinaga i Burayi

Rayon Sports itegereje rutahizamu w’umunya-Senegal wakiniraga FK Příbram yo muri Czech Republic, Fall Ngagne.

Uyu rutahizamu w’imyaka 24 yari asoje amasezerano ye muri FK Příbram yo mu cyiciro cya kabiri muri Czech Republic akaba ategerejwe mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere rishyira ku wa Kabiri.

Fall Ngagne akaba yarakiniye amakipe atandukanye nka AF Darou Salam na Génération Foot zo muri Senegal, Ittihad Tanger yo muri Maroc ndetse na Viagem Pribram na FK Příbram zo muri Czech Republic.

Si we wenyine Rayon Sports itegereje kuko inategereje myugariro na we ukomoka muri Senegal w’imyaka 27 Youssou Diagne wakiniye amakipe nka ASC Jaraaf 2017-2019, Génération Foot 2019-2021 zo muri Senegal na Ittihad Zemmouri de Khemisset 2021-2024 yo muri Maroc.

Ritahizamu Fall Ngagne yamaze kumvikana na Rayon Sports
Myugariro Youssou Diagne na we utegerejwe mu Rwanda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Augustin
    Ku wa 29-07-2024

    Usibye kutubeshya harumuntu muzima wava I Burayi akazagukina murwanda iyobijyagupfa nukubitangira

IZASOMWE CYANE

To Top