Umukinnyi w’Amavubi ukina i Burayi yatereye ivi i Kigali (AMAFOTO)
Sven Kalisa ukinira Etzella Ettelbruck muri Luxembourg yambikiye impeta ya fiançailles umukunzi we Nella i Kigali.
Uyu mukinnyi w’imyaka 25 ukina mu kibuga hagati muri Etzella Ettelbruck mu cyiciro cya mbere muri Luxembourg, amaze iminsi mu Rwanda aho yaje mu kiruhuko.
Akaba yarazanye n’umukunzi we Nella aje kumutembereza Igihugu cy’Imisozi 1000 avukamo.
Yahise afatirana aya mahirwe aho bivugwa ko ku wa Gatatu w’iki cyumweru ari bwo Kalisa yasabye Nella ko yazamubera umugore undi na we arabyemera.
Ni mu birori bibereye ijisho byabereye muri Eagle View Lodge ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi yifuza kuzasezeranira imbere y’amategeko mu Rwanda ku buryo ashobora kuzahava nabyo abikoze.
Sven Kalisa aheruka guhamagarwa mu ikipe y’igihugu muri Nzeri 2022 ubwo Amavubi yiteguraga umukino wa gicuti yakinnye na Guinea Equatorial.
Ibitekerezo
Manirafasha samuer
Ku wa 1-01-2024umwakamushya kand uzekubere mwiza ntamandamu wawe kand bye bye ok
Sophie
Ku wa 30-12-2023Wow karisa ndabona afite umukunzi mwiza cyane congratulations