Amavubi yakoze imyitozo ya mbere muri Cameroun, imodoka ibatwara yanga kwaka(AMAFOTO)
Amavubi y’u Rwanda yaraye ageze muri Cameroun aho agiye kwitabira igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo ’CHAN’, akaba yaraye akoze imyitozo ya mbere.
Yahagurutse mu Rwanda ku munsi w’ejo hashize mu gitondo, saa 11h30’ yari ageze muri Cameroun mu mujyi wa Douala aho itsinda c arimo rizakinira.
Akaba yaraye akoreye imyitozo ya mbere ku cya Stade Bonamoussadi, akabakinnyi bose muri rusange bameze neza nta n’umwe ufite ikibazo uretse Omborenga utasoje imyitozo ariko umutoza akavuga ko nta kibazo. U Rwanda ruzakina umukino wa mbere tariki ya 18 Mutarama 2021.
Nyuma y’imyotozo, imodoka yari yatwaye yanze kwaka bituma abakinnyi bamara hafi isaha ku kibuga bategereje ko yaka.
Amavubi akaba acumbitse muri Hotel La Falaisse iri mu mujyi rwagati Doualla.
Amavubi ari mu itsinda C na Uganda ari nayo bazahura ku mukino wa mbere, Togo na Maroc.
Ibitekerezo