Siporo

APR FC y’abanyamahanga: 11 ishobora kuzajya ibanzamo (AMAFOTO)

APR FC y’abanyamahanga: 11 ishobora kuzajya ibanzamo (AMAFOTO)

Ibintu byahinduye isura mu ikipe y’ingabo z’igihugu, APR FC aho yasubiye kuri gahunda yo gukinisha abanyamahanga nyuma y’imyaka 11.

Iyi kipe yari imaze imyaka 11 ikinisha abanyarwanda gusa nyuma yo kubona ko umusaruro bifuzaga atari wo babonye, bahisemo kongera kugarura abanyamahanga.

Muri iyo myaka 11, ibikombe by’imbere mu gihugu yarabitwaye ndetse iba ubukombe, gusa ku ruhando mpuzamahanga byaranze indege ntiyajyaga izima, yavagamo rugikubita.

Nyuma yo kubona ko ku ruhando Nyafurika byanze, yahisemo kugaruka kuri gahunda yo gukinisha abanyamahanga uhereye ku mwaka w’imikino wa 2023-24.

Ni ikipe yamaze gusinyisha abakinnyi 7 barimo na Ndikumana Danny uzajya ukina nk’umunyarwanda.

Abanyamahanga yaguze barimo umunyezamu Pavelh Ndzila ukomoka muri Congo Brazaville, abanya-Cameroun babiri Joseph Apam Assongue na Salomon Charles Bienvenue Banga Bindjeme, umugande Taddeo Lwanga, umurundi Nshimirimana Ismaïl Pitchou ndetse n’umunya-Sudani, Sharif Shaiboub.

Tugiye kurebera hamwe abakinnyi 11 APR FC ishobora kuzajya ibanzamo ariko hagendewe ku marushanwa Nyafurika, ni mu gihe muri shampiyona abanyamahanga nibakomeza kuba 5, hari abazajya bicara.

Dore 11 APR FC ishobora kuzajya ibanzamo

Umunyezamu - Pavelh Ndzila

Ni uminyezamu w’imyaka 28 ukomoka muri Congo Brazaville akaba ari na we munyezamu wa mbere w’ikipe y’igihugu ya Congo Brazaville. APR FC yamusinyishije imyaka 2 akaba yakiniraga Etoile du Congo kuva 2013.

Omborenga Fitina

Omborenga Fitina uri muri APR FC kuva mu mpera za 2017, ni umwe mu bakinnyi bizeye umwanya wo kubanzamo muri iyi kipe, akina ku ruhande rw’iburyo yugarira. Ntabwo ashidikanywaho.

Niyomugabo Claude

Myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso wageze muri APR FC 2019, nubwo yagize ibyago agahura n’imvune mu mwaka ushize w’imikino, yari nimero ya mbere.

Nubwo afite Ishimwe Christian umusunika ariko iyo ari muzima ni we ubanzamo, akaba ahabwa amahirwe yo kuzakibanzamo cyane ko nta n’umunyamabanga waguzwe kuri uyu mwanya.

Salomon Charles Bienvenue Banga Bindjeme

Ni myugariro wo mu mutima w’ubwugarizi w’imyaka 28 ukomoka muri Cameroun.

Uyu mukinnyi akaba yarakiniye amakipe nka Al Hilal yo muri Sudani, Difaâ El Jadida muri Maroc, Coton Sports yo muri Ghana ni we byitezwe ko azaba yubakiyeho ubwugarizi bwa APR FC.

Niyigena Clement

Ni umukinnyi usanzwe muri APR FC, yari asanzwe akinana na Buregeya Prince, ni we uhabwa amahirwe yo kujya akinana na Banga mu mutima w’ubwugarizi.

Taddeo Lwanga

Ni umukinnyi ukina mu kibuga hagati w’umugande ufite ubanararibonye, azwi cyane mu makipe y’iwabo nka Vipers, Simba muri Tanzania.

Uyu byitezwe ko ari we azaba ari nka rido y’ubwugarizi cyane cyane mu mikino Nyafurika.

Nshimirimana Ismaïl Pitchou

Uyu mukinnyi ni umurundi wakiniraga Kiyovu Sports mu myaka ibiri ishize, APR FC ikaba yarashimye uko yayitwayemo ihitamo kumusinyisha imyaka 2, akazajya afatanya na Lwanga mu kibuga hagati.

Joseph Apam Assongue

Ni rutahizamu w’imyaka 21 usatira anyuze ku mpande, akomoka muri Cameroun byitezwe ko azajya abanzamo.

Ndikumana Danny

Ni rutahizamu ukina anyuze ku ruhande na we, APR FC yamukuye muri Rukinzo FC yo ku Burundi akaba azajya akina nk’umunyarwanda kuko se ari umunyarwanda nk’uko na we abyivugira ndetse n’ibyangombwa bivugwa ko yamaze kubibona.

Sharif Shaiboub

Ni umunya-Sudani na we wamenyakanye cyane ubwo yari mu ikipe ya Simba SC. Uyu byitezwe ko ari we uzajya ukina inyuma ya rutahizamu amushakira imipira ngo atsinde.

Victor Mbaoma

Ni rutahizamu ukomoma muri Nigeria wakiniye amakipe nka Enyimba FC y’iwabo, MC Alger yo muri Algeria, akaba yarasinyiye APR FC avuye muri Qizilqum Zarafshon yo kuri Uzbekistan.

Ni we uzaba ari rutahizamu wa APR FC uyishakira ibitego muri shampiyona no mu mikino Nyafurika.

Uko bazaba bahagaze mu kibuga
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • UMUKIZA VINCENT
    Ku wa 7-01-2025

    APR KUMUTIMA NDI INYABIHU

  • REPONSE INEZA
    Ku wa 20-07-2024

    TURABEMERA MURIKWISONGA

  • -xxxx-
    Ku wa 7-01-2024

    Nibyiza

  • RAMADHAN
    Ku wa 13-10-2023

    imberecyane

  • kayiranga
    Ku wa 12-10-2023

    eeee birababaje cyane ibibinu nibibazwe abayobozi

  • kubwimana theonesit
    Ku wa 17-08-2023

    Igitecyerezo cyange nuku mbwira abakinnyi ba APR FC ko ntabyacitse ujyamucyibuga mwesemushaka gutsinda iyudatsinze ibibaye. ubugo mbakubyakira. njenkumukunzi wa APR FC mfitikizerecyo gutsinda kuwagatandatu

  • Ishimwe Placide
    Ku wa 30-07-2023

    APR NDIKUBONA IBIMO NEZA REKA BWIRE ANDIMAKIPE GAKENYERE KUKO TWE NKA APR TWAJE

  • Kanakuze salumu
    Ku wa 16-07-2023

    Apr irazimara, gusa ijye impanira rayons utugambo twayo dushire

  • NIYONSENGA Frank
    Ku wa 15-07-2023

    IYI SHAMPION AZABA ARUMURIRO KABISA HAZAGWA UMUNTU PE!!!! GUSA RAYON SPORT YO MUZAYUMVA.

  • Munyabugingo tito
    Ku wa 14-07-2023

    Mwiriwe birashimoshije ariko abakinnyi babanyarwanda baracyenewe mucyibuga kugirango bakopere anyamahanga nabo mumavubi badushimishe murakoze

  • Munyabugingo tito
    Ku wa 14-07-2023

    Mwiriwe birashimoshije ariko abakinnyi babanyarwanda baracyenewe mucyibuga kugirango bakopere anyamahanga nabo mumavubi badushimishe murakoze

  • Munyabugingo tito
    Ku wa 14-07-2023

    Mwiriwe birashimoshije ariko abakinnyi babanyarwanda baracyenewe mucyibuga kugirango bakopere anyamahanga nabo mumavubi badushimishe murakoze

  • Munyabugingo tito
    Ku wa 14-07-2023

    Mwiriwe birashimoshije ariko abakinnyi babanyarwanda baracyenewe mucyibuga kugirango bakopere anyamahanga nabo mumavubi badushimishe murakoze

  • Munyabugingo tito
    Ku wa 14-07-2023

    Mwiriwe birashimoshije ariko abakinnyi babanyarwanda baracyenewe mucyibuga kugirango bakopere anyamahanga nabo mumavubi badushimishe murakoze

  • Prince maliyamungu
    Ku wa 14-07-2023

    Apr yacu bazayumva kbx gus mudukorera umut kubusesenguz bwanyu

IZASOMWE CYANE

To Top