Manamana Jean Pierere, wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi, ubu yibera mu Bubiligi nyuma yo gusoza gukina umupira w’amaguru, yahishuye ikipe y’abakinnyi 11 beza bakinaye mu ikipe y’igihugu Amavubi.
Yakiniye Amavubi 2003 kugeza 2005, ni umwe mu bakinnyi bafashije Amavubi kubona itike y’igikombe cy’Afurika cya 2004.
Ni we mukinnyi wa mbere watsindiye Amavubi igitego cya mbere mu gikombe cy’Afurika, hari ku mukino Amavubi yatsinzwemo na Tunisia 2-1.
Aganira na ISIMBI, Manamana yavuze ko ikipe y’ibihe byose kuri we ari 11 babanjemo ku mukino wa Tunisia, kuri we abafata nk’intagereranywa.
Dore 11 beza bakinanye na Manamana
Umunyezamu: Nkuzingoma Ramadhan
Ba Myugariro: Nshimiyimana Canisius, Bizagwira Leandre, Ntaganda Elias na Ndikumana Hamad Katauti
Abakina Hagati: Sibomana Abdul, Nshimiyimana Eric
Ba Rutahizamu}: Karekezi Olivier, Manamana Jean Pierre, Mbonabucya Desire na Saidi Abedi Makasi
Ibitekerezo